skol
fortebet

Nigeria:Umupasiteri yasezeye avuga ko yahawe umuhamagaro wo gushyigikira abashaka umugore urenze umwe

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusiteri wo mu itorere rya Anglican muri Diyoseze ya Nnewi muri Nigeria, yasezeye umuhamagaro ajya gushyigikira gahunda yo gushaka abagore barenze umwe ngo kuko ntacyo wabinganya.

Sponsored Ad

Umupadiri wo mu itorere rya Anglican muri Diyoseze ya Nnewi muri Nigeria, yasezeye umuhamagaro ajya gushyigikira gahunda yo gushaka abagore barenze umwe ngo kuko ntacyo wabinganya.

Uyu mupadiri witwa Rev. Barr. Ogbuchukwu Makuo Lotanna, yeguye kuri uyu muhamagaro wo kwiha Imana, avuga ko ashyigikiye gahunda yo gushaka abagore barenze umwe ibizwi nka ‘Polygamy’ mu ndimi z’amahanga.

Ogbuchukwu Makuo Lotanna yatangaje ko gushaka abagore benshi atari bibi ndetse ko yafashe umwanya uhagije agakora ubushakashatsi ku bijyanye no gushaka abagore benshi.

Yavuze ko iyi kiliziya yakoreragamo umurimo yabahishe ibijyanye n’ibyiza byo gushaka abagore barenze umwe.

Yavuze ko uyu muhamagaro mushya yinjiyemo, yaweretswe n’Imana ikamusaba kujya gushyigikira iyi gahunda yo kuba umugabo umwe yashaka abagore benshi.

Avuga ko muri uyu muhamagaro mushya, Imana yamusabye gushinga umuryango wo gushyigikira ‘Polygam’ aho urusengero rwe azarwita ‘Gideonites temple’.

Yaboneyeho kugira inama abagabo ko bajya basezerana n’abagore barenze umwe aho kuryamana n’abo batasezeranye kandi ko ibi bizagabanya icyaha cy’ubusambanyi kuko bazaba baryamana n’abo basezeranye.

Yavuze ko icyo Imana yanga urunuka, ari ugutandukana kw’abashakanye ndetse no kudashaka ariko ko gushaka abagore benshi ntako bisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa