skol
fortebet

Abageni bifotoje bambaye imyenda y’ ubukwe batunzwe imbunda muri Congo baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore b’abazungu bifotoje bambaye imyenda y’ubukwe batunzwe imbunda hejuru y’ikirunga cya Nyiragongo, muri RDC, biriwe baca ibintu ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter.

Sponsored Ad

John Milton ukomoka muri USA n’umugore we, bakoze ubukwe mu mwaka ushize,barangije bajya kwifotoza batunzwe imbunda za AK 47 n’inyeshyamba muri RD Congo, none bashyize ku mbuga nkoranyambaga ayo mafoto muri uku kwezi, bituma benshi bacika ururondogoro.

Benshi banenze uburyo aya mafoto yafashwe ndetse no kuba barifotoreje hejuru y’ikirunga cya Nyiragongo cyatwaye ubuzima bwa benshi muri 2002,ku munsi w’umukwe.

John Milton asanzwe ari umufotozi ariko ntiyashimwe n’abantu babonye aya mafoto yifotoje ku munsi w’ubukwe bwe aho benshi bavuze ko ari ukwica isura ya Africa,agaragaza ko nta mahoro wayibonamo ndetse abantu bakora ubukwe batunzwe imbunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa