Udushya
Abanyarwanda bafite ubugufi budasanzwe bakoze ubukwe butangaje [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018
Umusore witwa Jean de Dieu na Nibagwire Veneranda bombi bafite ubugufi budasanzwe bakoze ubukwe butangaje aho n’ ababaherekeje ba bugufi ya bose bafite ubugufi budasanzwe.
Gusaba no gukwa byabereye mu karere ka Kayonza gusezerana ni St Pierre Kimisagara.
Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko aba bageni bombi bakorera Nyabugogo bakaba bazatura mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.
Amafoto
Ibitekerezo
Mbega byiza!! Kandi nabo bazabyara nkatwe twese!! Mu isi nshya ivugwa ahantu henshi muli Bible,bazakira ubugufi kuko indwara zose zizavaho (Yesaya 35:5-6).Ntitugashidikanye ku buhanuzi bwa Bible.Iteka buraba,niyo bwatinda.Niho Bible itandukaniye n’ibindi bitabo bivuga ko byaturutse ku mana.Reka mbahe ingero 2 zifatika zerekana ko iteka UBUHANUZI bwa Bible buba.Urugero rwa mbere:Abahanuzi benshi bahanuye ko YESU azaza ku isi.Byaratinze araza.Urugero rwa kabiri:
Mu mwaka wa 33,YESU yahanuye ko abanzi bazaza bagasenya umujyi wa Yerusalemu.Bisome muli Luka 19:43,44.Byarabaye kuko Abaroma baje mu mwaka wa 70,barawusenya.Iyo ugeze I ROMA mu Butaliyani,uhasanga inzu yerekana uko basenye Yerusalemu.Kuba Bible ivuga ko hazabaho Umuzuko,Paradizo,ubuzima bw’iteka,...bizaba nta kabuza.It is a matter of time.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo,tugomba kubikorera dushaka imana.Abibera mu byisi gusa,ntibite ku bintu byerekeye imana,ntabwo bazaba muli Paradizo.Nta nubwo bazazuka ku Munsi w’Imperuka,kubera ko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).
Imana ibahe umugisha mwinshi!