skol
fortebet

Abashakashatsi bavumbuye ingona idasanzwe

Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Gabon abashakashatsi batunguwe no kubona igikoko kidasanzwe giteye nk’ ingona ifite umutwe uteye ukundi n’ ibara rya orange.

Sponsored Ad

Umushakashatsi Richard Oslisly wabonye iki gikoko bwa mbere yabanje kubona amaso yacyo aho kiba mu buvumo ahantu hijimye, icyo gihe hari muri 2008, yongeye kukibona haciyeho imyaka ibiri abona n’ ingona idasanzwe ifite ibara rya Orange ku munwa. Ahita atangaza ko yavumbuye ubwoko bw’ ingona abwita ‘Orange Crocodile’.

Oslisly avuga ko iyi ngona ariyo yonyine iri mu isi ngo iba mu buvumo bwo muri Gabon. Iyi ngona ifite uburebure bwa metero na santimetero 70 z’ uburebure.
Uyu mushakashatsi w’ Umufaransa ngo abona iyi ngona bwa mbere yagize ngo impamvu ifite umunwa wa Orange ni uko irya uducurama dufite iri bara kuko mu buvumo iyi ngona ibamo utwo ducurama twahozemo. Igihe cyaje kugera imiterere y’ ubwo buvumo utwo ducurama twose tuvamo kuko hari hajemo urumuri kandi uducurama tuzirana narwo.

Undi mushakashatsi Olivier Testa yaje kuvumbura ko icyatumye iyi ngona igira ibara rya orange ari uko utwo ducurama twahoraga tuyinyarira bivuze ko inkari zatwo arizo zatumye iyi ngona isa kuriya.

Kuva muri 2010 abashakashatsi Richard Oslisly, Olivier Testa n’ Umunyamerika Matthew Shirley bakomeje ubushakashatsi baza kuvumbura ko ubwo buvumo burimo ingona enye za Orange n’ ingona zirenga 10 zisanzwe.

Aba bashakashatsi bavuga ko izi ngona zisanzwe zimaze imyaka irenga 3000 ziba muri ubu buvumo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa