skol
fortebet

Abaturage bishe abajura babibaga amatungo barangije barabatwika

Yanditswe: Monday 01, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu, abantu babiri bakekwaho kuba abajura b’amatungo bishwe, imirambo yabo itwikwa n’abaturage bo mu mudugudu wa Gakonya mu gace ka Kiharu, mu ntara ya Murang’a muri Kenya.

Sponsored Ad

Abaturage bari barakaye babwiye Citizen TV ko bari ku irondo mu gicuku ubwo bafataga aba bakekwaho ubujura batwaye inka enye mu ikamyo, maze barabahagarika barwana nabo bakoresheje imipanga n’inkoni.

Aba bakekwa bivugwa ko bahungiye mu byerekezo bitandukanye ariko babiri muri bo bafatwa n’aba baturage mu gihe Umushoferi n’undi bari kumwe bahise bahunga.

Aba baturage bongeyeho ko bamaze iminsi barara badasinziriye bagerageza kurinda imitungo yabo kuko bemeza ko abajura bashinze agatsiko gakomeye ko kwiba amatungo bakajya kuyagurisha abacuruza inyama mu Ntara za Kiambu, Murang’a na Nairobi.

Ubu abaturage barasaba abayobozi gukora akazi kabo mu kwirinda ko icyaha cyo kwihanira gikomeza.

Imirambo y’aba bajura bivugwa ko bataramenyekana imyirondoro,yajyanwe mu buruhukiro bw’intara ya Murang’a cyane ko ntawabamenya amasura kubera ko batwitswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa