skol
fortebet

Agasembuye kandagaje bikomeye abagore bari bitabiriye ibirori bya Halloween mu Bwongereza [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018

Sponsored Ad

Abongereza biganjemo urubyiruko baraye bandagajwe n’agasembuye ubwo bari bitabiriye ibirori byo kwitegura umunsi mukuru w’icyikango uzwi nka Halloween.
Bamwe muri aba bakobwa n’abahungu bari batembereye mu mujyi wa Blackpool,bafashwe amafoto baryamye mu muhanda,abandi bambaye ubusa ndetse bamwe bari kuvirirana nyuma yo gufata agasembuye kenshi kakabakoba.
Ibihumbi by’aba Bongereza bari bambaye imyenda ikanganye ndetse bamwe bambaye masks ziteye ubwoba mu ijoro ryakeye,barangije biroha mu (...)

Sponsored Ad

Abongereza biganjemo urubyiruko baraye bandagajwe n’agasembuye ubwo bari bitabiriye ibirori byo kwitegura umunsi mukuru w’icyikango uzwi nka Halloween.

Bamwe muri aba bakobwa n’abahungu bari batembereye mu mujyi wa Blackpool,bafashwe amafoto baryamye mu muhanda,abandi bambaye ubusa ndetse bamwe bari kuvirirana nyuma yo gufata agasembuye kenshi kakabakoba.

Ibihumbi by’aba Bongereza bari bambaye imyenda ikanganye ndetse bamwe bambaye masks ziteye ubwoba mu ijoro ryakeye,barangije biroha mu tubari baranywa barasinda,bamwe barandagara karahava.

Mu mijyi itandukanye nka Blackpool, Portsmouth, Birmingham na Manchester,ubusizi bwiyongereye ndetse bamwe mu bantu barakomereka bikomeye.

Ibirori bya Halloween biba ku wa 31 Ukwakira buri mwaka mu bihugu bimwe by’Uburayi na Amerika aho abantu baba bambaye nk’imizimu ndetse uyu munsi ufatwa nk’uwa gipagani.











Ibitekerezo

  • Iyi si koko irajyahe?Gusinda akenshi bijyana n’ubusambanyi,ndetse n’ubwicanyi.Isi iranze ibaye Sodoma na Gomora.
    Nkuko bible ivuga,Imperuka iri hafi.Mu byukuri,ntabwo imana itubuza "kunywa inzoga nkeya".Icyo itubuza ni "gusinda".
    UBUSINZI,kimwe n’ubwicanyi,ubujura,ubusambanyi,etc...ni ibyaha bizabuza abantu ubuzima bwiteka muli paradizo.Bisome muli 1 Abakorinto 6:9,10.Nubwo amadini yigisha ko "kunywa inzoga ari icyaha",siko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukutarenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda Vino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa