skol
fortebet

AMAFOTO ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga uyu munsi

Yanditswe: Sunday 11, Feb 2018

Sponsored Ad

Ibi ni bimwe mu bisa nk’udushya twaranze iki cyumweru dusoje kuko buri muntu wese wabonye aya mafoto twabahitiyemo byamuteye kuyavugaho byinshi.
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018,nibwo abakobwa 20 bagiye batoranywa mu ntara zitandukanye zigize u Rwanda bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda2018.Ahagana mu masaha y’umugoroba bafashe urugendo berekeza i Nyamata aho haje kugaragara agashya k’umukobwa umwe rukumbi wasesekaye ku nteko y’ururimi n’umuco ari kuri Moto mu gihe abandi bose bari (...)

Sponsored Ad

Ibi ni bimwe mu bisa nk’udushya twaranze iki cyumweru dusoje kuko buri muntu wese wabonye aya mafoto twabahitiyemo byamuteye kuyavugaho byinshi.

Ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018,nibwo abakobwa 20 bagiye batoranywa mu ntara zitandukanye zigize u Rwanda bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda2018.Ahagana mu masaha y’umugoroba bafashe urugendo berekeza i Nyamata aho haje kugaragara agashya k’umukobwa umwe rukumbi wasesekaye ku nteko y’ururimi n’umuco ari kuri Moto mu gihe abandi bose bari baje mu modoka ndetse banaherekejwe n’imiryango,abavandimwe n’inshuti zabo.

Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Umutoniwase Anastasie, ukoresha Nimero 31 muri iri rushanwa yageze ku nteko y’ururimi n’umuco aho abakobwa bagere kuri 19 bahagurukiye berekeza i Nyamata, aho yahageze ari mubakerewe azanywe n’umumotari mu gihe abandi bose bari bamaze kuhagera baje n’imodoka.

Amafoto y’uyu mukobwa yaracicikanye maze benshi batangaza ko uyu mukobwa yakoze ikintu kidasanzwe aho yanze kwiyemera cyangwa ngo yigaragaza nk’umukire akazi yaciye bugufi kuri moto atwaye n’ibikoresho azifashisha mu mwiherero nkuko bigaragara hano mu mafoto.




Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru nibwo icyamamare muri muzika ya Tanzania Ambwene Allen Yessayah (AY) yakoye Umunyarwandakazi witwa Remy agiye kurongora. Ni ibirori byabereye I Nyamata byanaririmbwemo na Eric Senderi.


Abantu benshi batunguwe no kubona amafoto y’abagabo babiri, umwe usa neza na Kim Jong-un Perezida wa Koreya y’amajyaruguru n’undi usa neza neza na Perezida Donald Trump wa Amerika, ibihugu bifite abayobozi badacana uwaka.

Aba bagabo basa n’aba baperezida bagaragaye mu mikino Olympic iri kubera muri Koreya y’amajyepfo, kuri uyu wa 8 Gashyanyare 2018, aba bagabo bahise birukanwa babuzwa kuba bareba iyi mikino bazira gusa n’aba ba perezida kuko n’abantu benshi aribo bari barangariye cyane, kuko uwababonaga wese yahitaga atungurwa akikanga.




REBA HANO ANDI MAFOTO ATANDUKANYE








Ibitekerezo

  • ahubwo uwo mukobwa tumutorere icyo kbsa, nkunze ukuntu ari humble

    ahubwo uwo mukobwa tumutorere icyo kbsa, nkunze ukuntu ari humble

    Mwe mubivuga ntimuzi umuvundo w’imodoka ziri i Kigali cyane iyo wakerewe nama V8 bayavamo ba kurira izo Moto muca amazi

    Uwo niwe tuzatora rwose. Umwana wihangana ntagaragaze uko atari, atumye tumukundira uko ari rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa