Amagambo ameze nk’ ibishegu yaririmbiwe uyu mugeni asobanuye iki? [videwo]
Yanditswe: Monday 09, Jul 2018
Ku mbuga nkoranyambaga zirimo facebook, Whatsapp na instagram hari akavidewo kasakayeho nk’ abantu barimo kuririmbira umugeni amagambo ameze nk’ ibishegu.
Aya magambo yatangaje bamwe bakeka ko ari imvugo nyandagazi nyamara umwe mu baturage batuye aho uru rurimi shami ry’ Ikinyarwanda rukoreshwa yatangarije UMURYANGO iyi mvugo atari nyandagazi.
Muri iyi mbyino y’ ikinimba humvikanamo amagambo ngo “Twashweza umwana, reka bamushwere we”, umuturage wo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare (...)
Ku mbuga nkoranyambaga zirimo facebook, Whatsapp na instagram hari akavidewo kasakayeho nk’ abantu barimo kuririmbira umugeni amagambo ameze nk’ ibishegu.
Aya magambo yatangaje bamwe bakeka ko ari imvugo nyandagazi nyamara umwe mu baturage batuye aho uru rurimi shami ry’ Ikinyarwanda rukoreshwa yatangarije UMURYANGO iyi mvugo atari nyandagazi.
Muri iyi mbyino y’ ikinimba humvikanamo amagambo ngo “Twashweza umwana, reka bamushwere we”, umuturage wo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare yabwiye UMURYANGO ko aya magambo ari igikiga ngo asobanuye ngo “Twashyingiye umwana, reka bamujyane cyangwa reka bamurongore we”.
Igikiga ni ururimi shami rw’ Ikinyarwanda rukoreshwa mu gice cy’ amajyaruguru y’ u Rwanda mu bice bya Gicumbi na Nyagatare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *