skol
fortebet

Amber Rose uherutse kwibagisha amabere yashyize hanze amafoto akurura abagabo

Yanditswe: Saturday 02, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli w’umunyamerika Amber Rose wamenyekanye cyane ubwo yari umugore w’umuraperuWiz Khalifa,yashyize hanze amafoto ashotora igitsina gabo yicaye kuri pisine nyuma y’iminsi mike yibagishije amabere kugira ngo abe mato.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Amber Rose yatangarije abakunzi be ko yaganyije amabere ye yari Manini ku buryo butangaje none nkuko asanzwe abigenza yongeye gushyira hanze amafoto akurura igitsina gabo.

Amber Rose yifotoje ari kuri Pisine ndetse yambaye utwenda two kogana byatumye benshi batangarira umubiri we.

Amber Rose w’imyaka 34 yatangaje ko yagabanyije amabereye kubera ko yamuberaga umutwaro ndetse agatuma akora imishinga ye buhoro,byatumye ahitamo kuyagabanya muri Mutarama uyu mwaka.

Uyu munyamideli yavuze ko umushinga wo kugabanyisha amabere ye yari amaze imyaka 3 awufite,gusa agatinya kubikora kubera ko yatekerezaga ko bishobora gutuma yongera gukurura abagabo,ariko kuri ubu amabere ye afite ingano yifuza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa