skol
fortebet

Australia: Bwa mbere ku isi inzoka nzima bayisanze mu bwonko bw’umugore

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere ku isi, abahanga muri siyanse baravuga ko inzoka ya 8cm bayisanze ari nzima iri mu bwonko bw’umugore wo muri Australia.

Sponsored Ad

Iyi nzoka bayivanye mu gice cy’imbere cy’ubwonko bw’uyu mugore cyari gifite ikibazo, mu kubaga kwabereye i Canberra umwaka ushize.

Iyo nzoka y’umutuku yari imaze amezi abiri mu bwonko bwe.

Abashakashatsi baraburira ko ibi byongera gushimangira ibyago birimo kwiyongera by’indwara ziva ku nyamaswa zijya mu bantu.

Sanjaya Senanayake, umuganga w’indwara zandura wo mu bitaro bya Canberra, yagize ati: “Buri wese wari muri uko kubaga yaratunguwe birenze ubwo ubaga yakoreshaga agafashi akavanamo ikidasanzwe kinyagambura, inzoka nzima itukura ya 8cm.

“Uku ni ukuri kubishye, ni ‘infection’ nshya itarigeze igaragara mbere mu bantu.”

Ubwoko bw’iyo nzoka ‘Ophidascaris robertsi’ bumenyerewe cyane mu nzoka z’inziramire – inzoka zitagira ubumara ziboneka cyane muri Australia.

Abahanga muri siyanse bavuze ko uriya mugore bishoboka cyane ko yanduye iyi nzoka nyuma yo kwahira no gukoresha ubwatsi bita Warrigal greens, buri hafi y’ikiyaga aturiye.

Yandika mu kinyamakuru cy’ubuzima ‘Emerging Infectious Diseases’, Mehrab Hossain, inzobere mu bijyanye na ‘parasitologie’ muri Australia, yavuze ko akeka ko uyu mugore yanduye iyi nzoka akoresheje biriya byatsi - byandujwe n’amazirantoki y’uruziramire arimo amagi y’iriya nzoka - mu guteka.

Nyuma nibwo yatangiye kugira ibimenyetso bidasanzwe birimo kuribwa mu nda, gukorora, kubira icyuya nijoro, no guhitwa byakomeye bikavamo kwibagirwa n’agahinda gakabije.

Uyu murwayi yashyizwe mu bitaro mu mpera za Mutarama(1) 2021. Nyuma ikizami cya ‘scan’ cyerekanye “agace kadasanzwe k’umubiri mu gice cy’imbere cy’ubwonko”. Impamvu y’uburwayi bwe yamenyekanye neza bamubaze muri Kamena(6) 2022.

Uyu mugore ubu arimo gukira neza nubwo yanditse amateka mu buvuzi.

Dr Hossain yaranditse ati: “Guterwa k’ubwonko n’inzoka ya ‘Ophidascaris’ ntibyigeze biboneka mbere. Gukura kwayo mu mubiri w’umuntu kuratangaje, ushingiye ku kuba ubushakashatsi bwabaye mbere butarerekanye inzoka nk’iyi mu matungo yo mu rugo nk’intama, imbwa, cyangwa injangwe.”

Dr Senanayake – nawe w’inzobere mu buvuzi muri Australian National University (ANU) – yabwiye BBC ko ibyabaye kuri uyu mugore biburira isi.

Itsinda rya ANU rivuga ko amoko 30 y’indwara za ‘infections’ nshya yabonetse mu myaka 30 ishize. Bitatu bya kane muri zo ziva ku nyamaswa – indwara zandura zivuye ku nyamaswa ziza ku bantu.

Ati: “Birerekana ko uko abantu biyongera, turushaho kwegera no kuvogera ubuturo bw’inyamaswa. Ibi ni ibintu tubona umunsi ku wundi, yaba ari virusi ya Nipah yavuye ku ducurama tw’ishyamba ikajya ku ngurube zo mu ngo maze ikagera mu bantu, cyangwa ari coronavuris nka Sars na Mers zavuye ku ducurama zigaca wenda ku yindi nyamaswa maze zikagera mu bantu.

“Nubwo Covid ubu irimo gukendera gahoro gahoro, ni ingenzi cyane ku bahanga mu byorezo…na za leta gushyiraho uburyo bukwiye bwo kugenzura no gukurikirana indwara zandura.”

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa