skol
fortebet

Bimwe mu bintu 6 udakwiriye kugenderaho winjira mu rukundo bwa mbere

Yanditswe: Friday 14, May 2021

Sponsored Ad

Niba ushaka kuba mu mu bano wishimye ,ntukwiriye gutangira gukundana ugendeye ku rizi mpamvu turi bugarukeho muri iyi nkuru. Zose n’impamvu zidakwiriye umuntu ushaka kubaho yishimiye mu rukundo arimo.

Sponsored Ad

Ngibi bintu 6 udakwiriye kugenderaho ugiye kujya mu rukundo:

1. Ufite irungu/urigunze

Gutangira gukundana n’umuntu kuko ufite irungu cyangwa se wumva ko wigunze si impamvu nziza yakwinjiza mu mubano kuko n’ubundi uzakomeza irungu cyangwa kumva uri wenyine n’ubwo umukunzi wawe yaba akuri iruhande. Uzasanga ugifite irungu kuko n’ubundi winjiye mu mubano mu gihe kitari cyo cyangwa se biguturutsemo ubwawe.

2. Kwibagirwa uwahose ari umukunzi wawe.

Hari abantu benshi bahita bihutira gushaka undi mukunzi vuba vuba kugira ngo babashe kwibagirwa igikomere batewe n’umukunzi bahoze bakundana. Ni ikosa kuko urukundo nk’urwo ruhutiweho rutangira neza. Inama nziza ugirwa ni ukubanza gukira neza igikomere aho guhutiraho ngp ukunde wibagirwe uwo mwahoze mukundana.

3 Imyaka

Kwinjira mu mubano runaka kuko ubona ko imyaka yawe iri kugusiga nayo si impamvu nziza yatuma utangira umubano . Imyaka iri kugusiga siyo izatuma ukundana n’uwo muntu ngo ruhame , ahubwo ukwinjira mu mubano ari uko wumva ko koko bikurimo kandi igihe kigeze.

4.Gukururwa n’imiterere n’inyuma gusa (Physical attraction)

Bamwe mu bantu bakunda gukururwa n’imiterere y’inyuma cyangwa se umusore, bakumva ariyo ihagije ngo batangire urukundo cyangwa umubano n’uwo muntu runaka.

Imiterere y’inyuma ni kimwe mu byo wagenderaho ukunda ariko siyo mpamvu nyamukuru yagukururira guhita wimariramo umuntu kuko akenshi usanga ari ngombwa ko ureba m’ingeso cyangwa imiterere ye mu buzima busanzwe kugira ngo ubashe kubona ko mwazashobokana.

5.Umuryango n’inshuti zawe ziramukunda

Gukundana n’umusore cyangwa umukobwa kuko umuryango wawe umukuna cyangwa ko inshuti zawe zimwishimira naryo n’ikosa usabwa kutazakora. Impamvu n’iko abo bose ataribo bazakundana na we ahubwo wowe ubwawe ni wawe amarangamutima agomba guturukaho. Niramuka mugiranye ikibazo , uzasanga wicuza kuko n’ubundi uziha impamvu y’uko utai warageze umukunda ahubwo ko mwahunjwe n’uko abantu b’inhuti zawe aribo bamukundaga. Ese ntuzicuza icyo gihe wataye?

6.Inshuti zawe nazo zifite abakunzi

Gutangira gukundana ngo kuko n’inshuti zawe zifite abakunzi n’ikosa kuko urukundo cyangwa umubano ugomba kubyinjiramo bigututsemo wowe ubwawe Atari uko ugize uwo ubyigana cyangwa ubireberaho. Ukwiriye gutegereza igihe nyacyo cyangwa ko umukunzi nyawe aza mu buzima bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa