skol
fortebet

Burera:Bikoreje intama umugabo nyuma yo kuyisambanya igapfa

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo mu murenge wa Rugengabali mu karere ka Burera bamufashe yasambanije intama irapfa,Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Mutarama.

Sponsored Ad

Mu burakari bwinshi aba baturage bahise bayimukorera bamutambagiza agace kose ayikoreye,dore ko ngo iyo ngeso asanzwe ayizwiho, ndetse akaba yaranabifungiwe muri Gereza ya Ruhengeri.

Aba baturage babwiye KT Radio ko bafatiye mu cyuho uyu mugabo asambanya iyi ntama bikayiviramo gupfa nyuma,aribwo bahisemo kuyimwikoreza.

Umuturanyi we witwa Turaguhorana Innocent yabwiye KT ko nyiri ugucyekwaho ayo mahano yafashwe mu rukerera rwo ku itariki 26 Mutarama 2024.

Avuga ko yafashwe nyuma y’uko bamurariye iwe mu rugo kuko ngo akimara gusambanya iyo ntama yari mu kiraro yarahebebye maze nyirayo ajya kureba icyo ibaye niko guhita abona uwo mugabo yirutse.

Ati “Uriya mugabo yafashwe ari gusambanya intama, twanasanze ibisebe ku kibuno cyayo, yari mu kiraro cyayo mu ijoro intama zitangira guhebeba yikanze nyirurugo ariruka, nibwo bagiye kumurarira iwe mu rugo afatwa mu gitondo, ni umugabo uzwiho izo ngeso kuko turaturanye ndamuzi, yigeze n’ubundi gufatirwa icyo cyaha arafungwa”.

Umuhungu wa nyiri iyo ntama, witwa Itangishaka Emmanuel yemereye KT Radio ko ubwo nyina yumvaga intama zisakuza saa sita z’ijoro amukubise amaso ariruka bajya kumugarira iwe bamujyana kuri Polisi.

Ati “Mu ma saa sita z’ijoro, nibwo umukecuru wanjye yumvise intama zihebeba cyane, arahaguruka ageze hanze uwo mugabo wari mu kiraro arasimbuka ariruka umukecuru aratabaza, nibwo abaturage n’irondo batabaye basanga intama yamaze gupfa”.

Arongera ati “Umukecuru yamaze kumenya uwo mugabo atubwira n’imyambaro yari yambaye, nibwo twagiye mu rugo iwe turahagota, butangiye gucya saa kumi n’imwe na 20, tubona aje mu rugo turamufata tumushyikiriza Polisi ikorera mu murenge wa Rugendabari”.

Bivugwa ko uyu mugabo wacyetsweho gusambanya intama atari ubwa Mbere abikora, kuko no mu 2017,yasambanyije indi ntama nabwo arafungwa afungurwa 2022 kandi ngo iyo amaze kuzikorera ibyamfurambi ahita azica.

Ntakarakorwa Appolinaire Karake Umukuru w’Umudugudu wa Cyoko, yemeza aya makuru ko uwo mugabo asanganwe ingeso zo gusambanya intama.

Ati “Twasanze intama yapfuye, nyiri utungo yatubwiye ko uwo mugabo akimara kuyivaho yahise ipfa, kubera ko ubwo yirukaga ba nyiri itungo bari bamumenye, niyo mpamvu twagiye kumutegera iwe aje mu gitondo turamufata”.

Yahise ajyanwa kuri Polisi ayikoreye.

Ibitekerezo

  • Is irashaje pe uwo mugabo akatirwe urumukwiye

    Uyu mugabo akeneye kuvurwa kuko ararwaye bikomeye(ubu ni bumwe muburwayi bwo mumutwe)

    Jyewe mbabajwe n’iyunmyitwsrire y’aba bikoreje uyu mugabo intama yapfuye. Buriya bari bafite iyihe ntego? Bayigezeho se? Ubwo se barumva ipfunywe bongereye kuryo umuryango w’uyu mugabo: umugore n’Abana be ndetse n’abandi be ba hafi! Ubwo se ntabwo babona ko uyu mugabo afite ikibazo? None se mu gukemura bamuteza Ibindi bibazo? Ngo yigeze kubifungirwa. Ubwo babizi bazi neza ko budasanzwe, ni uburwayi. Akeneye kujyanwa mu ivuriro ry’indwara zo mu mutwe ahubwo.
    Ikibabaje kurushaho ni uko n’umunyamakuru atabonye ko iyi nkuru igira uruhare mu gutesha kurushaho agaciro wahangaye akabyuka agiye gukora ariya mahano. Ariko nta n’umuti atanze. Tirabizi Hari itegeko rihana kiriya cyaha. Ariko se, iryo tegeko ryo uretse ibihano, riteganyiriza iki umuntu witwaye kuriya? Niba ntacyo narisabira kuvugururwa. Nta muntu muzima wakora buriya. Umurwayi rero agomba kubanza kuvurwa, Ibindi bikaza nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa