skol
fortebet

Burundi: Padiri yirukaniwe mu misa nyuma yo gufatwa asambanya umugore w’abandi

Yanditswe: Monday 05, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Padiri witwa Cleophas NSHIMIRIMANA yirukanywe muri izo nshingano kuri iki cyumweru nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza.
Itangazo rimukura muri uwo mwanya ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Diyoseze ya Muyinga ndetse ryasomewe mu misa, kuri paruwase ya Gasura. Ni muri komine Vumbi, intara ya Kirundo.
Amakuru ava aho i Vumbi avuga ko uwo mupadiri ashinjwa ko "yafatiwe mu cyumba cy’ umugore usanzwe ari umuforomokazi kuri CDS Gasura."
Polisi ya Vumbi iremeza ayo makuru (...)

Polisi ya Vumbi iremeza ayo makuru bakanavuga ko "uwo mugore yabikoze mu gihe umugabo we hari aho yari agiye".

Bikaba byarabaye kuwa Kane w’ icyumweru gishize.

Abatari bake bavuga ko imyanzuro zo kwirukana abasaseridoti mu nshingano zo kwihebera Imana zitari zimenyerewe.

Uyu mwanzuro kandi wasomewe imbere y’umuyobozi wa Kirundo wari wasengeye kuri iyo paruwase.

Ibitekerezo

  • Kuki ariko bitaba umugore wasambanyije padiri??? Ubundi "gusambanya umuntu" haba harimo ingufu, kumukoresha ibyo adashaka, ... ese nk’uyu niko byagenze? Kuki abantu babiri biyumvikaniye guhana hapiness muvuga ngo umwe yasambanyije undi? Iyi myumvire igomba guhinduka rwose!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa