skol
fortebet

Cameroon: Bishakiye ibisubizo nyuma yo kubura imodoka zitwara abantu mu gace kabo

Yanditswe: Monday 26, Apr 2021

Sponsored Ad

Abaturage bo mu gihugu cya Cameroon bamaze igihe binubira ibura ry’imodoka zitwara abagenzi ariyo mpamvu bahisemo gukoresha moto ndende zitwara abagenzi 8 nkuko imwe mu mafoto yagiye hanze abigaragaza.
Mu burengerazuba gutwara abantu 8 mu modoka y’ivatiri ntibyoroha ariko iyi moto nini yo ibatwara nta nkomyi kandi bakagera aho bashaka.
Izi moto zireshya na metero 3 yaje gusubiza ibibazo by’abahinzi bo muri iki gice cy’Iburengerazuba kuko zibatwara ndetse zigatwara n’umusaruro wabo ku masoko (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu gihugu cya Cameroon bamaze igihe binubira ibura ry’imodoka zitwara abagenzi ariyo mpamvu bahisemo gukoresha moto ndende zitwara abagenzi 8 nkuko imwe mu mafoto yagiye hanze abigaragaza.

Mu burengerazuba gutwara abantu 8 mu modoka y’ivatiri ntibyoroha ariko iyi moto nini yo ibatwara nta nkomyi kandi bakagera aho bashaka.

Izi moto zireshya na metero 3 yaje gusubiza ibibazo by’abahinzi bo muri iki gice cy’Iburengerazuba kuko zibatwara ndetse zigatwara n’umusaruro wabo ku masoko cyangwa zikazana n’ibyokurya iwabo.

Abahinzi bo mu gace ka Baye babwiye itangazamakuru ko izi moto zatabaye ubuzima bwabo kuko zibageza ku isoko rya Bafoussam riri ku birometero 15 uvuye iwabo ndetse ngo nta yindi modoka wahabona uretse amakamyo.

Umwe mu bahinzi yagize ati “Izi moto zaradufashije cyane.Imodoka ntizemeraga kuza mu cyaro.Iyo tutazibona umusaruro wacu wari kuborera mu mirima.Aho dutuye nta modoka zihagera kubera imihanda mibi.Izi moto nizo zonyine zatwara umusaruro wacu.”

Ibitekerezo

  • Umva, iyi niyo foto y’UMUNSI. Kwishakamo ibisubizo kabisa. Ariko buhoro buhoro ni rwo rugendo.

    UMVA INTORE NTIGANYA NOMUNZIRA YINZITANE YISHAKIRA IBISUBIZO KBX

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa