skol
fortebet

Cameroon: Abantu 20 barimo n’abageni bishwe n’ibyokurya bivugwa ko byashyizwemo uburozi

Yanditswe: Tuesday 23, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 20, barimo umukwe n’umugeni we bapfuye nyuma yo kurya ifunguro ry’ubukwe bikekwa ko ryarimo uburozi.
Ibi byabereye ahitwa i Mbalmayo, mu karere ko muri Cameroon rwagati,nkuko amakuru dukesha Afrikmag abitangaza . Mu minsi yashize, abantu benshi bivugwa ko bapfuye bazize uburozi muri iki gihugu.
Kugeza ubu nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byabaye n’igihe byabereye, ariko amakuru avuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Nk’uko umwe mu batanze amakuru abivuga, ubu (...)

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 20, barimo umukwe n’umugeni we bapfuye nyuma yo kurya ifunguro ry’ubukwe bikekwa ko ryarimo uburozi.

Ibi byabereye ahitwa i Mbalmayo, mu karere ko muri Cameroon rwagati,nkuko amakuru dukesha Afrikmag abitangaza . Mu minsi yashize, abantu benshi bivugwa ko bapfuye bazize uburozi muri iki gihugu.

Kugeza ubu nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byabaye n’igihe byabereye, ariko amakuru avuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Nk’uko umwe mu batanze amakuru abivuga, ubu bukwe bwari bwagenze neza ariko mu buryo butunguranye ibintu bihinduka nka bimwe biba muri firime ziteye ubwoba.

Mu gihe bamwe bavuga ko urupfu rw’aba bantu rwatewe n’uburozi bwashyizwe mu byokurya, abandi bavuga ko cocktail yakorewe ubu bukwe,yakozwe mu mazi, isukari n’inzoga ikamara iminsi myinshi mbere yo kuyirya ariyo yateje ibi byago byose..

Abandi bantu bavuga ko uwahoze ari umukunzi w’umukwe zrwe waroze ibi byokurya kubera agahinda kuko bamuteye indobo.

Iperereza ryaratangiye kandi abantu benshi bamaze kubazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa