skol
fortebet

Donald Trump yakoze agashya katumye ahabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida wa USA Donald Trump yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter, ubwo yinjiranaga mu ndege ya Air Force One igipapuro gikoreshwa mu bwiherero cyafashe ku nkweto ye.

Sponsored Ad

Amashusho ya Trump afite iki gipapuro ku nkweto ze yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi bavuga ko ari umunyagitugu utazi kwiyitaho.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter ku mugoroba wo ku munsi w’ejo ubwo Donald Trump yerekezaga mu mujyi wa Rochester muri Minnesota muri imwe mu ma campaign ya Rally.

Mu gihe gito iyi video ishyizwe kuri Twitter,imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni ndetse ikomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo Trump yavaga mu bwiherero,iki gipapuro cyafashe ku nkweto ye ntiyabimenya ndetse yacyinjiranye mu ndege,abantu bamufat amashusho.

Kubera ukuntu bamwe mu bantu banga uyu muperezida,bamututse ibitutsi byinshi ndetse bavuga ko n’ubundi ahorana umwanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa