skol
fortebet

Dore impamvu 5 zituma umukobwa mwatadukanye ashobora kukugarukira

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

Kubona abantu bakundana bahagarika urukundo ni ibintu bibaho. cyera kabaye nka nyuma y’amezi n’amezi cyangwa iminsi myinshi ukabona umwe muri bo agerageje kugaruka ari nabwo umwe atangira kwibaza icyatumye bashwana kandi mbere barakundanaga, akibaza impamvu yatumye barekana ndetse bakemera guhagarika urukundo n’uwo bakundanaga kandi atarabyifuza

Sponsored Ad

Impamvu 5 zituma abo mwahoze mukundana bakomeza kugaruka

1.Gukunda imibonano mpuzabitsina cyane

Abarenga kimwe cya kabiri cy’abantu bagaruka gukundana nabo bakundanaga, bakuruwe no kwikundira imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru. Iyo bibutse uburyo abakunzi babo ukuntu bari beza mu gitanda cyangwa uburyo bahoraga babakemurira ibyifuzo byabo bijyanye no guhuza ibitsina igihe cyose babishatse, bityo bagahita bagaruka bihuta bizeye ko ibintu bizajya bigenda neza nk’uko byahoze, icyo mwamenya ni uko ikiba kibagaruye atari urukundo ahubwo ni ukuba imbata y’imibonano mpuzabitsina.

2. Ishyari riteye ubwoba

Hari abantu bagira ishyari rikabije ku buryo badashobora kukubona uri kumwe n’undi muntu nubwo muba mwarashwanye bwose, bityo bakagaruka ndetse bakagerageza kukwigarurira ukaba utabava mu nzara. Aha itonde kuko si urukundo ahubwo ni icyavuye mu kukubonana n’undi muntu cyangwa umukunzi mushya. Nanone hariho igihe abo mwakundanaga bagaruka kugira ngo basenye ibyo umaze kugeraho, nk’igihe babonye wishimanye n’uwo mukundana, kuri bo iyo batishimye nawe ntibashaka ko wishima.

3.Ubwigunge

Bivugwa ko ubwigunge butuma abantu bagera aho batifuzaga, kuba abo mwakundanaga bashobora kugaruka bitewe nuko bari bonyine kandi bacyeneye uwo bagendana cg baganira .birumvikana ko utaba ugiye kuba uwo gutemberana ahubwo bakumva wagaruka nanone mubuzima bwabo mukongera gukundana.

4.Kurya umutungo wawe

Muba mwarashwanye bakagusiga wenyine maze ukaba warabaye umuherwe wifashije kubijyanye n’amafaranga, hanyuma bitunguranye bakaza bitwaje urukundo ndetse bagashaka kugaruka mu buzima bwawe.Urukundo ntacyo rukora ku kugaruka kwabo ahubwo nukuza kunyunyuza ibyiza ugezeho ndetse ni ngufu wakoresheje ngo ubigereho.si abagabo bahura nicyo kibazo gusa kuko hari na bagore bahura nacyo.

5.Kudafata umwanzuro (guhubuka)

Kudafata umwanzuro bibaho ku bantu kuko hari igihe baba batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo, bigatuma bisanga basubiranye nuwo bahoze bakunda kandi we atakibishaka cg yarabonye undi.

Inama nuko igihe bikubayeho ugomba gushishoza neza ukareba ko uko kugaruka kwabo mwakundanye mutagikundana atari nka ya mpyisi yiyambitse uruhu rw’intama rwera kuko baba baje ku kwangiririza ubuzima ndetse no kukubuza amahoro wari wifitiye bitewe n’inyugu zabo bwite Atari urukundo rubibateye.

Refe:eL CREMA |. (2021). Retrieved 1 April 2021, from https://www.elcrema.com/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa