skol
fortebet

Ethiopia:Bari guhiga bukware impyisi zibamazeho abantu

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe inyamaswa muri Ethiopia kiri kuyobora ibikorwa by’itsinda ry’abahigi barimo guhiga no kwica impyisi hafi y’umurwa mukuru, Addis Ababa.
Ni nyuma y’uko ibitero by’izo ‘mahuuma’ ku bantu byiyongereye cyane muri uwo mujyi n’inkengero zawo.
Mu myaka ibiri ishize, abantu umunani i Addis Ababa bishwe na za ‘bihehe’, nkuko Banki Budamo, wo mu kigo Ethiopian Wildlife Conservation Authority (EWCA), yabibwiye BBC.
Yavuze ko abo zariye bagapfa barimo “abana, abakuze [n’abakiri bato]”
Inzobere (...)

Inzobere ziburira ko kwaguka kw’imiturire biri mu byateye kwiyongera kw’ibi bitero by’impyisi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, impyisi yarateye yica umusore ahantu hatuwe bigezweho mu gace ka Lege Tafo kuri 17km uvuye mu murwa mukuru.

Abahatuye bumvise uwo mugabo atabaza ndetse babasha kuhagera barayishwiragiza iragenda ariko ntibabashije kurokora ubuzima bwe kuko yari yakomerekeje mu cyico.

Umugore umwe muri ako gace ati: “Hari impyisi nyinshi. Uzibona ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba”.

Uwo mugabo yapfuye nyuma y’uko abantu bari bamaze igihe basaba ko izi mpyisi zicwa cyangwa zikavanwa aho.

Umwe mu bakora akazi k’izamu muri Lege Tafo ati: “Impyisi ziraza zigatura mu nyubako zitaruzura, yongeraho ko muri ako hace “hari nyinshi”.

Abategetsi icyo bakoze ni ugutegura umuhigo, ugamije kuzica no kuzirukana zikajya kure mu masenga yazo mu mashyamba ari hafi aho.

Banki ati: “[Mu minsi micye ishize] Tumaze kwica impyisi zirindwi.”

Iki kibazo bisa n’aho gikomeye muri Addis Ababa. Inkuru z’abarokotse ibitero by’izo ‘nyamununu’ zikomeza kuba nyinshi mu mujyi.

Muri Kanama(8), umusore umwe zamuciye amaguru yombi zimucakiriye mu gace ko hafi y’umujyi ka Burayu.

Icyo gihe, uyu witwa Berhanu Dhaba yabwiye BBC ati: “Nari manutse mvuye iwacu. Mbona impyisi yambuka inzira. Nabonye imwe gusa. Ibyakurikiyeho sinabimenye nakangutse bucyeye.”

Yahise aterwa n’impyisi ziramurumagura ata ubwenge atabarwa atarashiramo umwuka.

Nyinshi muri izi mahuuma ziba mu misozi ikikije Addis Ababa, harimo n’ishyamba ryitwa Entoto riri hafi.

Mu gihe cyashize zagiye zikora ibitero ku abantu basinziriye, zavuzwe kandi no ku gutaburura imirambo yashyinguwe zikayirya.

Mbere y’uko ziba ikibazo, izi mpyisi bazishimaga ko zirya imyanda yajugunywe n’abantu kandi zikagabanya umubare w’imbwa z’agasozi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa