skol
fortebet

Ghana: Indaya zafatiye umwanzuro ukomeye abapolisi baherutse kuzendereza

Yanditswe: Wednesday 02, Jun 2021

Sponsored Ad

Abakora umwuga w’uburaya mu gihugu cya Ghana biyemeje guhemukira abapolisi bakomeje kubakorera urugomo aho bafashe umwanzuro ko nta muntu wicuruza uzongera gukorana imibonano mpuzabitsina n’umupolisi mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Sponsored Ad

Izi ndaya zo mu mujyi wa Accra ahitwa Pokuase zavuze ko zigiye kwiyima abapolisi mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere kuko ngo bamaze igihe bazihohotera.

Izi ndaya za Pokuase zarakajwe cyane nuko polisi imaze icyumweru izihigisha uruhindu yazifata ikazifunga ariyo mpamvu ngo niyo umupolisi yazana ibya mirenge batazongera kumureba ijisho ryiza.

Kuwa 22 Gicurasi 2021,polisi yapanze umukwabu wo gufata indaya zo muri Pokuase birangira ifunze izigera kuri 33 zabigize umwuga hanyuma n’amazu yazo atemewe arasenywa.Izi ndaya zashinjwe ko ari ikiraro gikoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge,ibisambo,ndetse no gucuruza abakobwa bakiri bato.

Inzu zasenywe n’izari zubakishijwe ibiti zabagamo indaya zo muri Nigeria zivanze nizo muri Ghana.

Itangazo izi ndaya zashyize hanze rigira riti “Twafashe uyu mwnzuro kugira ngo twicishe abapolisi bakunda kuza kudusura ubushake bwo gutera akabariro bige isomo ryo kutazongera kudusagarira mu buryo nk’ubwa Rambo.

Twakoze ibi kandi kugira ngo dusabe n’andi matsinda y’abigurisha kwifata ntibakorane imibonano mpuzabitsina n’abapolisi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa