skol
fortebet

Hafunguwe kaminuza yigisha abasore n’abakobwa gutereta

Yanditswe: Friday 27, Apr 2018

Sponsored Ad

Muri kaminuza ya Dongguk yo mu mugi wa Seoul muri Koreya y’Amajyepfo hafunguwe ishuli ryigisha abasore n’inkumi gutereta ndetse no gufasha abantu kumenya guhitamo neza abo bakwiriye gushakana.

Sponsored Ad

Muri iri shuli rigamije kuzamura imibanire y’abanyakoreya,abarigana bari kwigishwa uko banoza ibiryaniranye n’imibanire ndetse no gushing umuryango ubereye buri wese.

Urubyiruko rwo muri Koreya ntirugishaka kubyara

Iri shuli Leta ya Koreya y’Amajyepfo yarifunguye, nyuma y’aho benshi mu rubyiruko basigaye banga gushaka kubera gutinya ibibazo biba mu ishyingiranwa ndetse no gufasha abakiri bato kubyara dore ko benshi mu banya Koreya y’Amajyepfo basigaye bahitamo kubana batabyara cyangwa kubyara abana bake.

Igihugu cya Koreya y’Amajyepfo gikomeje gusubira inyuma mu mibare y’abantu bavuka ndetse abayobozi bacyo bafite impungenge ko umubare w’abasaza ushobora kwiyongera bigatuma igihugu kibura amaboko agikorera.

Ishuli ryigisha kubaka ingo ryafunguwe muri Koreya y’Amajyepfo

Kubera ko iki gihugu kiri gutera imbere mu bukungu umunsi ku munsi,benshi mu bagabo barajwe ishinga no gushaka amafaranga ndetse ntibagishishikajwe no kubyara,byatumye Leta ifata ingamba zo gutangira kwigisha urubyiruko kororoka no kubyara benshi.

Koreya y’Amajyepfo yafashe ingamba zo guha ishimwe ababyeyi barengeje abana 3 ndetse bakaborohereza ku byerekeye uburezi bwabo.

Umubare w’abavuka waramanutse muri Koreya

Mu mwaka ushize umubare impuzandengo y’umubare w’abana bavuka muri Koreya y’Amajyepfo yaguye hasi cyane aho buri mubyeyi abarirwa umwana umwe mu gihe mu myaka ishize bari abana 2.

Si Koreya y’Amajyepfo ifite ikibazo cy’umubare w’abana bavuka uri hasi,kuko ibihugu nka Taiwan, Japan, Hong Kong na Singapore bugarijwe n’iki kibazo ndetse basigaye bahemba amafaranga menshi umubyeyi ubyaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa