skol
fortebet

Ibohozwa ry’ umugi wa Gisenyi ni kimwe mu by’ ingenzi byaranze tariki 18 Nyakanga mu mateka

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Tariki ya 18 nyakanga umunsi ingabo za FPR Inkotanyi zafashe umujyi wa Gisenyi, ukaba n’umunsi wizihizwaho ubutwari bwa Mandela. Turi tariki ya 18 Nyakanga, ni umunsi w’ 199 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 166 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1994: Nyuma y’Urugamba rwo kubohobora Ruhengeri, tariki ya 14 Nyakanga 1994, urugamba rwahise rwerekeje ku Gisenyi maze hagati ya tariki 17 na 18 Nyakanga 1994, ingabo za FPR (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 18 nyakanga umunsi ingabo za FPR Inkotanyi zafashe umujyi wa Gisenyi, ukaba n’umunsi wizihizwaho ubutwari bwa Mandela.
Turi tariki ya 18 Nyakanga, ni umunsi w’ 199 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 166 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.

1994: Nyuma y’Urugamba rwo kubohobora Ruhengeri, tariki ya 14 Nyakanga 1994, urugamba rwahise rwerekeje ku Gisenyi maze hagati ya tariki 17 na 18 Nyakanga 1994, ingabo za FPR Inkotanyi zitangaza ko zigaruriye Gisenyi, ni ukuvuga u Rwanda rwose havuyemo igice cya Zone Turquoise cyari mu maboko y’ingabo z’u Bufaransa muri Perefegitura ya Kibuye, Gikongoro na Cyangugu, rwari mu maboko yazo. Ifatwa rya Perefegitura ya Gisenyi ryabaye ubutumwa bukomeye bw’ingabo za FPR Inkotanyi zatangaje ku mugaragaro ko zishoje urugamba. Icyo gihe Leta y’Abatabazi n’ingabo zabo bahungiye i Bukavu, abandi bajya mu bice bya Goma , abo byavugwaga ko bazahisuganyiriza bakagaruka gutera u Rwanda, mu bitero n’ubundi bagerageje ariko bagatsindwa ndetse bamwe mu bayobozi babo bakishyikiriza ingabo z’u Rwanda bakinjira muri RDF.

390(Mbere y’ivuka rya Kirisitu): Mu ntambara yahuje Abaromani n’abakoreshaga ururimi rwa Celtic, mu gitero cyabereye ahitwa Allia, Abaroma bakubiswe inshuro, bituma batakaza umujyi wabo Roma.

1389: Hashyizwe umukono ku masezerano y’icyiciro cya mbere hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza; aya masezerano yari agamije guhagarika intambara yiswe iy’imyaka ijana, yabaye hati y’ibihugu byombi. Aya masezerano azwi ku nyito ya Truce of Leulinghem, yatumye habaho agahenge k’imyaka cumi n’itatu, ari nacyo gihe kirekire cyabayeho cy’agahenge mu ntambara y’imyaka ijana.

1925: Adolf Hitler yashyize hanze igitabo cye yise Mein Kampf, ni igitabo cyari gikubiyemo imigabo n’imigambi ya Hitler ndetse n’aho ateganya kuganisha ubudage, abanje gutsemba abayahudi bose. Iki gitabo ubwo hitler yaramaze gufata ubutegetsi kigishijwe mu mashuri yose, ndetse abadage bacengerwa n’amatwara y’uko bagomba kuba ibihangange ku isi, gusa muri iki gihe bari batewe inkeke n’abayahudi babonaga ko bashobora kubarwanya.

1992: Hafashwe ifoto ya Les Horribles Cernettes, iba iyambere ishyizwe kuri www World Wide Web.

Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 18 Nyakanga mu mateka.
1918: Nelson Mandela, umunyapolitiki ukomoka muri Africa y’epfo wanabaye perezida wa mbere wayo, akaza no guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel. Nelson Mandela afatwa nk’umuntu waharaniye uburenganzira bw’Abirabura ba Afurika y’Epfo bari bamaze igihe kinini mu kato ka Apartheid. Afatwa kandi nk’umuntu ukunda amahoro no kumvikana kw’abantu batandukanye. Niwe munyapolitiki wubashywe kurusha abandi kuri iyi si.

1967: Vin Diesel, icyamamare cyo muri Leta zunze ubumwe z’america mu gukina amafilime, kuyayobora no kuyandika, mumuzi muri filme nka The Fast and the Furious

1982: Priyanka Chopra, umugore w’icyamamare mu gukina filime ukomoka mu buhinde, ni umuririmbyi akanandika filme, abenshi bamuzi kubera uburanga bwe mu mafilime atandukanye.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 18 Nyakanga mu mateka.
1884: Ferdinand von Hochstetter, umuhanga mu binyabuzima ukomoka muri Autriche.

1890: Lydia Becker, umunyamakuru ukomoka mu bwongereza
1925: Louis-Nazaire Bégin, umukaridinari ukomoka muri Canada.
Canadian cardinal (b. 1840)

Tariki ya 18 n
yakanga ni umunsi mpuzamahanga wahariwe Nelson Mandela (Nelson Mandela International Day) cyangwa (Mandela Day).
Ni umunsi wizihizwa mu rwego rwo guha Nelson Mandela Icyubahiro akwiye ukizihizwa ku munsi nk’uyu tariki ya 18 Nyakanga umunsi yaboneyeho izuba. Uyu munsi wemejwe n’umuryango w’abibumbye mu Ugushyingo 2009.

Ibitekerezo

  • Ariko ntimuba mutubeshya Kigali,butare,gisenyi ntibyafashwe le 04/07/1994? ntimukambeshye,kumugani wa Pastor Mpyisi muri injiji puu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa