Kigali

Ifoto ya Anthony Joshua aryamye imbere ya Buhari yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 January 2020 Yasuwe: 4210

Icyamamare mu mukino w’iteramakofe ku bakinnyi baremereye [Heavyweight] Anthony Joshua,yafotowe aryamye imbere y’umukuru w’igihugu cya Nigeria, Muhammadu Buhari, nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi imbere ye mu mujyi wa London aho yari mu nama y’Ubwongereza na Afurika.



Joshua uvuka ku babyeyi bakomoka muri Nigeria,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera iyi foto gusa we yabwiye perezida Buhari ko azashyigikira igihugu cya Nigeria ahantu hose bizaba bikenewe.

Aya mafoto ya Joshua yakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho abanga perezida Buhari bababajwe n’uko Joshua atavugiye ku mugaragaro ibibazo urubyiruko rwo muri Nigeria ruhura nabyo.

Joshua yavugiye ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iyi nkuru ati:’’Ntabwo ibi bijyanye na politike.Bijyanye n’imigenzo hamwe no kubaha abatuyobora’’.



Abandi bantu bavuze ko banejejwe no kubona iki cyamamare cyifatanya n’abanya Nigeria gikomokamo,no kunamira perezida Buhari.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yanze kuguma mu rugo rwe kubera ubukana bw‘umugore we ngo buruta...

Umugabo w’Umutaliyani yaciye ibintu hirya no hino ku isi nyuma yo kwanga...
21 March 2020 Yasuwe: 9048 0

Inzovu ebyiri zateye abaturage zinywa umuvinyo wabo kugeza zisinze...

Inzovu 2 zo mu gihugu cy’Ubushinwa zakoze agashya ubwo zinjiraga mu giturage...
20 March 2020 Yasuwe: 9171 0

Umukobwa yiyemeje kuzakorana imibonano mpuzabitsina n’uzavumbura umuti wa...

Umukobwa witwa Lola Taylor usanzwe akina filimi z’urukozasoni yatangaje ko...
16 March 2020 Yasuwe: 8954 3

Coronavirus yatumye Cristiano Ronaldo akora igikorwa cyakoze benshi ku...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yateye benshi agahinda kubera...
9 March 2020 Yasuwe: 14240 0

Umunyeshuri yibagiriwe amakayi mu rugo ababyeyi be bayamuzanira ku ishuri...

Umunyeshuri wiga muri kaminuza ya North West University muri Afurika y’Epfo...
9 March 2020 Yasuwe: 13606 1

Umusaza w’imyaka 65 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya inkoko y’abandi...

Umusaza witwa Pius Mwendo usanzwe arinda ikigo cy’amashuri cya Kahawa West...
6 March 2020 Yasuwe: 9148 2