skol
fortebet

Ikipe yazimije amatara kugira ngo mukeba wayo atishimira igikombe ku kibuga cyayo

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe yo muri Peru yitwa Alianza Lima,yanze ko mukeba wayo Universitario yishimira igikombe yari imaze kubatwara kuri stade yabo aho umukino warangiye igahita izimya amatara.

Sponsored Ad

Iyi kipe y’umupira wamaguru yazimije amatara yo kuri stade yayo nyuma yo gutakaza igikombe cya shampiyona kuri uyu mukeba bahora bahanganye cyane.

Ku wa gatatu (tariki 8 Ugushyingo) nijoro, Alianza Lima,imaze gutwara ibikombe bya shampiyona 21 muri Peru, yashakaga kwisubiza iki gikombe ariko Universitario iyitsindira kuri Estadio Alejandro Villanueva.

Umukino wabo ubanza mu ya kamarampaka warangije banganya igitego 1-1,bityo byose byari gusobanukira muri uyu mukino wo kwishyura.

Universitario yari yasuye yafunguye amazamu hakiri kare,ubwo umukinnyi Edison Flores yatsinze igitego mu minota itatu ya mbere y’umukino.

Ntabwo yigeze icika intege, amaherezo yatsinze ikindi gitego cy’umukinnyi wo hagati Horacio Calcaterra birangira bibaye ibitego 3-1 muri rusange.

Ubwo umukino wari ugeze ku musozo,ikipe ya Lima ntibabashije kwakira gutsindwa byatumye bahita bazimya amatara ya sitade.

Umusifuzi ntiyari yagasifuye ko umukino warangiye gusa warangijwe n’icyo cyemezo.Amatara yose yahise azima, hasigara ibyapa byo kwamamaza.

Ibyo ariko ntibyaciye intege aba bakeba kuko bishimiye igikombe mu mwijima,aho abayobozi bacanye amatoroshi ya telefoni zabo.

Nicyo gikombe cya mbere Universitario itwaye mu myaka 10 ishize.Abafana b’impande zombi biraye mu mihanda bararwana karahava

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa