skol
fortebet

Imvo n’ imvano y’ umunsi mpuzamahanga wa Mandela

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Tariki ya 18 Nyakanga ni Umunsi Mpuzamahanga wa Mandela, warashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2009 mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuntu wagize ibigwi bikomeye mu guhirimbanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Nyakwigendera Nelson Mandela yagize ibigwi bitangaje, Afurika y’Epfo iramwirahira, isi yose imuha amashyi n’impundu kubera gukura Abanyafurika y’Epfo mu maboko ya bagashakabuhake b’abazungu bari barimitse ivangura ryari ryaraciye ibintu muri icyo gihugu, maze rigahabwa izina (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 18 Nyakanga ni Umunsi Mpuzamahanga wa Mandela, warashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2009 mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuntu wagize ibigwi bikomeye mu guhirimbanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Nyakwigendera Nelson Mandela yagize ibigwi bitangaje, Afurika y’Epfo iramwirahira, isi yose imuha amashyi n’impundu kubera gukura Abanyafurika y’Epfo mu maboko ya bagashakabuhake b’abazungu bari barimitse ivangura ryari ryaraciye ibintu muri icyo gihugu, maze rigahabwa izina rya Apartheid.

Nelson Mandela, intwari ya Afurika y’Epfo, intwari ya Afurika, intwari yahamije ibigwi mu isi yose, kugeza ubwo Umuryango w’Abibumbye ushyizeho umunsi mpuzamahanga wo kumuha icyubahiro, umunsi wahujwe n’itariki ye y’amavuko.

Tariki ya 18 Nyakanga buri mwaka. Ni umunsi washyizweho mu mwaka wa 2009, wizihizwa bwa mbere tariki ya 18 Nyakanga 2010, Mandela yujuje imyaka 92 y’ amavuko.

Nelson Madiba Rolihlahla Mandela, yabonye izuba tariki ya 18 Nyakanga 1918, aryamira ukuboko kw’abagabo tariki ya 5 Ukuboza 2013, afite imyaka 95. Yavukiye mu gace ka Mvezo, akaba yaramenyekanye cyane muri politiki ndetse no guhirimbanira uburenganzira bwa muntu, kandi yari ku ruhembe mu barwanije apartheid.

Yashakanye bwa mbere na Evelyn Mase mu 1944, babyarana abana babiri ariko umwe yaje gupfa azize mugiga. Mu 1958 mu kwezi kwa gatatu bahise batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko, Evelyn ashinja Mandela kumukorera ihohoterwa ry’umubiri.

Muri uwo mwaka nibwo Mandela yamenyanye na Winnie Madikizela baza no gushyingiranwa muri Kamena uwo mwaka, bidatinze babyarana abana babiri. Mu 1995 yaje gucudika na Graca Machel ndetse birangira babanye.

Mandela yinjiye mu ishyaka African National Congress mu 1943 abishishikarijwe n’iyari inshuti ye Oliver Tambo, maze we n’urubyiruko rw’impirimbanyi biyemeza kurwanya irondaruhu ryavuzaga ubuhuha mu gihugu.

Mandela yagiye atabwa muri yombi kandi agafungwa kenshi kubera kutavuga rumwe n’abazungu, ndetse hari n’igihe bamushinjaga ubugambanyi kugira ngo babone ibyo bamurega.

Ibikorwa bye byo guhirimbanira uburenganzira bwa muntu, byatumye mu 1962 atabwa muri yombi maze akatirwa igifungo cya burundu.

Kubera igitutu cy’amahanga, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’impirimbanyi ku giti cyazo, byatumye Mandela amara imyaka 27 mu buroko, kuko uwari Perezida icyo gihe, Bwana Frederic de Klerk yahise amufungura mu 1990.

De Klerk na Mandela bagiranye ibiganiro byari bigamije kurandura burundu apartheid n’igifitanye isano na yo, maze mu 1994 bategura amatora rusange ahuriwemo n’abazungu n’abirabura, icyo gihe Mandela wari uyoboye African National Congress ageza ishyaka rye ku nsinzi, ahita atorerwa kuba Perezida.

Mandela yahise ashyiraho itegekonshinga rivuguruye, ryahaga buri wese uburenganzira mu gihugu, maze mu 1999 manda ye irangiye, ntiyagundira ubutegetsi, uwari Visi-Perezida we Bwana Thabo Mbeki atorerwa manda yakurikiyeho. Kubera kugaragaza ubudasa mu miyoborere ye, Mandela yahawe imidari n’ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga, birimo n’Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Ku munsi mpuzamahanga witiriwe Mandela abantu bateranira hamwe bagakora ibikorwa by’ urukundo igihe kingana n’ isaha n’ iminota 7 bisanishwa n’ imyaka 67 Nelson Mandela yamaze ahanira uburenganzira bwa muntu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki tariki 18 Nyakanga 2017 umunsi mpuzamahanga wa Mandela Nelson wizihijwe ku nshuro ya karindwi, uhurirana n’ isabukuruy’imyaka 99 ishize Mandela. Bivuze ko iyo aba agihumeka uw’ abazima aba yujuje imyaka 99.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa