skol
fortebet

Indege yagarutse igitaraganya ku kibuga nyuma yo kunanirwa guhaguruka neza

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indege itwara imizigo muri Colombia yagonze igice cyo hejuru cy’igiti ubwo yari imaze gusoza umuhanda wayo ifashe ikirere bituma igaruka ku butaka nyuma y’iminota mike yari imaze igenda.
Amakuru avuga ko iyi ndege yahagurutse ifite ibiro 274 kg birenze ku rugero igomba gutwara, nk’uko iperereza ryakozwe kuri iki kibazo ribigaragaza.
Ku ya 3 Gashyantare 2022,nibwo Boeing 737-200 ya Aerosucre hamwe n’abakozi bayo batanu bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Puerto Carreno muri Kolombiya ku (...)

Sponsored Ad

Indege itwara imizigo muri Colombia yagonze igice cyo hejuru cy’igiti ubwo yari imaze gusoza umuhanda wayo ifashe ikirere bituma igaruka ku butaka nyuma y’iminota mike yari imaze igenda.

Amakuru avuga ko iyi ndege yahagurutse ifite ibiro 274 kg birenze ku rugero igomba gutwara, nk’uko iperereza ryakozwe kuri iki kibazo ribigaragaza.

Ku ya 3 Gashyantare 2022,nibwo Boeing 737-200 ya Aerosucre hamwe n’abakozi bayo batanu bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Puerto Carreno muri Kolombiya ku butumburuke bwo hasi buteje akag,byatumye igonga amababi y’igiti.

Ubwo iyi ndege yafataga ikirere,amapine yayo yagonze igiti cya metero14 giherereye kuri 295 m,uvuye ku mpera z’umuhanda wayo.

Amashusho yafashwe na kamera yo ku rugo ruturanye n’umuhanda w’iyi ndege yerekana iyi ndege igendera hasi cyane,ishaka kugonga insinga z’amashanyarazi ariko ku bw’amahirwe ntibyaba ahubwo igonga ku mpera z’igiti gituranye n’ikibuga.

Abapilote basubiye ku kibuga cy’indege nyuma yiminota 20 bari mu kirere nyuma y’uko moteri y’ibumoso ibuze ingufu.

Ubugenzuzi bwakurikiyeho bwerekanye ko iyo moteri yinjiyemo amababi y’iki giti yagonze ubwo yari imaze guhaguruka.

Mbere yo kugaruka ku kibuga cy’indege,iyi ndege ya kompanyi yo muri Bogota yazamutse igera hejuru, maze abakozi bongera kwatsa moteri y’ibumoso. Icyakora, yari yashyushye cyane bituma icumba umwotsi ubwo yari imaze kugwa, nubwo nta muriro wagaragaye.

Abashinzwe iby’indege bavuze ko ibiro iyi ndege yari itwaye biri mu byateye ikibazo ndetse no kwirara kw’abapilote batahaye agaciro uburemere ibyo yari itwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa