skol
fortebet

Indege yagonze amazu mu mujyi benshi bahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nibura abantu umunani bapfuye ubwo indege ntoya yagwaga mu nyubako nyinshi mu gace gatuwe ka Medellin muri Colombia,muri iki cyumweru.
Abapfuye bose bari mu ndege kandi nta bakomeretse hasi kkugeza ubu baremezwa.
Iyi ndege yakoze impanuka nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Olaya Herrera i Medellin ikaba yerekeza ahitwa Pizarro, nk’uko abashinzwe indege muri Colombia babitangaje.
Yaguye mu gace gatuwe ka Belen Rosales bituma abagenzi batandatu hamwe n’abakozi babiri, bari muri iyi (...)

Sponsored Ad

Nibura abantu umunani bapfuye ubwo indege ntoya yagwaga mu nyubako nyinshi mu gace gatuwe ka Medellin muri Colombia,muri iki cyumweru.

Abapfuye bose bari mu ndege kandi nta bakomeretse hasi kkugeza ubu baremezwa.

Iyi ndege yakoze impanuka nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Olaya Herrera i Medellin ikaba yerekeza ahitwa Pizarro, nk’uko abashinzwe indege muri Colombia babitangaje.

Yaguye mu gace gatuwe ka Belen Rosales bituma abagenzi batandatu hamwe n’abakozi babiri, bari muri iyi ndege ya moteri ebyiri Piper PA-31, bapfa.

Umuyobozi w’akarere ka Medellin, Daniel Quintero, yemeje ko bose bapfuye avuga ko hari raporo ivuga ko moteri y’iyi ndege yananiwe gukora mbere y’uko igwa igacikamo ibice bitatu.

Abayobozi bemeje ko abapfuye ari umuderevu Julián Aladino, mugenzi we Sergio Guevara Delgado hamwe n’abagenzi Jorge Cantillo Martínez, Dubán Ovalle Quintero, Anthony Mosquera Blanquiceth, Pedro Pablo Serna, Melissa Pérez Cuadros na Nicolás Jiménez.

Quintero yanditse ku rubuga rwa twitter ati: "Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Belen Rosales, inzego zose zibishinzwe zihutiye gutanga ubufasha ku barimo. Ni indege ya moteri ebyiri yavaga i Medellin yerekeza mu gace ka Choco mu mujyi wa Pizarro. Ikimara guhaguruka moteri yayo yananiwe gukora kandi ntiyashoboye gusubira ku kibuga cy’indege cya Olaya Herrera. "

Indege yaguye hagati y’amazu menshi y’abantu bituma 7 yangirika.

Abashinzwe iby’indege bavuze ko hari gukorwa iperereza kandi icyateye iyi mpanuka kizatanganzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa