skol
fortebet

Indonesia: Amafoto y’imbwa nyinshi zari mu mifuka zigiye kubagwa yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Indonesia aho inyama z’imbwa zikomeje gucuruzwa ku bwinshi,haturutse amafoto yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga,agaragaza imbwa nyinshi cyane ziri mu mifuka zigiye kubagwa.

Sponsored Ad

Izi mbwa zari nyinshi ziri muri restaurant zatumye benshi bamagana ubu bucuruzi bw’inyama z’imbwa ndetse basaba ko buhagarikwa muri iki gihugu cyo muri Asia.

Aya mafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru,yagaragaje buri imbwa izirikiye mu mufuka wayo,zitegereje ko ababazi baza kuzibaga.

Amabagiro y’imbwa n’amapusi akomeje kuba menshi muri iki gihugu ariyo mpamvu ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi ba filimi Peter Egan na Ricky Gervais bandikiye leta ya Indonesia bayisaba guhagarika izi nyama.

Bagize bati “Ibi birababaje.Inyamaswa zirimo imbwa n’ipusi zigomba gufatwa neza, zikubahwa,aho kubagwa.”

Izi mbwa zafotowe ari nyinshi zigiye kubagirwa mu isoko rya Sulawesi muri Indonesia,zatumye abita ku nyamaswa ndetse na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi asaba ko hakorwa ibishoboka byose amabagiro agurisha inyama z’imbwa ari ahitwa Surakarta agafungwa.

Abaturage ba Indonesia bagera kuri 7 ku ijana barya inyama z’imbwa ariyo mpamvu zihigwa bukware ndetse zikibwa ku borzoi bazo kugira ngo zijye kugurishwa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa