skol
fortebet

Inkoko iri mu ziramye kurusha izindi ku isi ibayeho mu buzima budasanzwe

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inkokokazi yitwa Peanut yaciye agahigo ko kuba inkoko ya kabiri ishaje cyane,nubwo yakuriye mu buzima bgoye aho yari igi ryayo ryari rigiye gutabwa ndetse nyina ikaba iatariyutaraze nk’indi midhwi yose.

Sponsored Ad

Iyi nkoko ubu ibayeho mu buzima bwiza burimo guhabwa ifunguro rya mu gitondo ryihariye buri munsi ndetse no kuba mu cyumba kimwe na nyirayo.

Peanut yanditswe muri Guinness World Record nk’inkoko ya kabiri iramye cyane ku isi mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo kuzuza imyaka 20 n’iminsi 272.

Nyirayo, Marsi Parker Darwin, yabwiye Washington Post ati: "Icyizere cyo kubaho kw’inkoko n’imyaka itanu kugeza ku munani, bityo rero ibyo yagezeho ntibisanzwe."

Peanut yizihije isabukuru y’imyaka 21 kandi nubwo ishaje ariko iracyariho mu buzima bwihariye.

Darwin yavuze ko iyi nkoko idasanzwe kuko iyo mu gitondo itanyoye yawurute [blueberry yogurt] ivuza induru kakahava.Avuga ko iyi nkoko ifite ubuzima bwiza kandi ko yatese cyane.

Iyi nkoko yatereranywe na nyina mbere y’uko iyituraga ndetse yabonye amahirwe yo kubaho igihe Darwin utuye mu isambu yitaruye i Michigan, muri Amerika, yabonaga igi yarimo agakeka ko ryaboze.

Uyu yararifashe agiye kurijugunya yumva umushwi uvugiramo hanyuma awukuramo ahitamo kuyitaho.

Uyu yavuze ko yabanje kuyizanira nyina irayanga hanyuma ayishyira munsi y’itara rikoreshwa mu gukuza imishwi ari naho yayigishirije kurya no kunywa amazi.

Uyu mugore nyirayo yavuze ko iyi nkoko yanze kujya hanze iba mu cyumba yororewemo mu myaka 21 yose.

Peanut irushwa imyaka ibiri gusa n’inkoko yaramye cyane ku isi, Muffy, yapfuye ifite imyaka 23 n’iminsi 152 muri 2011.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa