skol
fortebet

Jose Mourinho yagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’Umuraperi ukomeye

Yanditswe: Friday 23, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Chelsea na Manchester United, Jose Mourinho, ubu uri gutoza AS Roma,yagaragara mu buryo butangaje mu mashusho y’indirimbo y’Umuraperi Stormzy.
Uyu munya Portugal w’imyaka 59 y’amavuko yagaragaye mu mashusho y’umufana wa Red Devils [United], Stormzy mu ndirimbo aheruka gukora yise ’Mel Made Me Do It’.
Mourinho yaciye ibintu mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa shampiyona wo muri 2014, ubwo yanengaga imisifurire mu mukino wa shampiyona wahuje Chelsea yatozaga na Aston (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Chelsea na Manchester United, Jose Mourinho, ubu uri gutoza AS Roma,yagaragara mu buryo butangaje mu mashusho y’indirimbo y’Umuraperi Stormzy.

Uyu munya Portugal w’imyaka 59 y’amavuko yagaragaye mu mashusho y’umufana wa Red Devils [United], Stormzy mu ndirimbo aheruka gukora yise ’Mel Made Me Do It’.

Mourinho yaciye ibintu mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa shampiyona wo muri 2014, ubwo yanengaga imisifurire mu mukino wa shampiyona wahuje Chelsea yatozaga na Aston Villa.Icyo gihe yagize ati “Nahisemo kutavuga. Ndamutse mvuze naba ndi mu bibazo bikomeye. ”

Ayo magambo ya Mourinho,Umuraperi Stormzy yayashyize mu ndirimbo agira ati "Nahisemo kutavuga nkaho Ndi Jose".

Ubwo aya mashusho yajyaga hanze,Mourinho yagize ati "Byari byiza gufata aya mashusho ndi mu ndirimbo ya Stormzy yasohotse uyu munsi.Nagize ibihe byiza."

Muri aya mashusho,Mourinho agaragara ashyize urutoki ku munwa nk’uri gucecekesha umuntu aho yagaragazaga ko atagomba kuvuga nkuko amagambo y’iyi ndirimbo yavugaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa