skol
fortebet

Kigali:Umukobwa wicuruza yahuye n’umusore ukoresha imbaraga z’umurengera yiruka igikorwa kitarangiye

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa ukora umwuga wo kwicuruza wo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Murenge wa Kimisagara yafashe umwanzuro wo kwiruka ubwo yari mu gikorwa cyo kwinezeza n’umusore wari wamwishyuye bitewe n’uko ngo uwo musore yari yanyweye ibinini bizwi nka Viagra byongera ubushyuhe byatumye akoresha imbaraga z’umurengera umukobwa akananirwa kubyihanganira.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu gace ko muri Kimisagara gasanzwe gatuyemo abakobwa benshi bicuruza, ubwo uwo musore yishyuraga uwo mukobwa ibihumbi 10 Frw ngo baryamane.

Gusa ngo uyu musore yari asanzwe azi ko uyu mukobwa aryamana n’abasore bamwishyuye ibihumbi bitatu, ariko we akamuca ibyo bihumbi 10 Frw bigatuma anywa ibyo binini bya Viagra kugira ngo na we ashake uburyo amaramo ayo mafaranga.

Bahise begekaho ngo bakore igikorwa cyabo ariko nticyarangiye kuko uyu musore kubera ibyo binini byongera ubushake yari yanyoye yakoresheje imbaraga z’umurengera, bigatuma uwo mukobwa ageza hagati akumva atakomeza iki gikorwa.

Umwe mu batuye muri aka gace wabonye uyu mukobwa asohoka mu nzu, yabwiye Igihe ko babonye “indaya iri gusohoka yiruka itwaye inkweto mu ntoki.”

Bavuze ko uyu mukobwa yafashe icyemezo cyo gusubiza amafaranga uyu musore kuko yari amurembeje ubwo bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Uwitwa Gloria yagize ati “Ari mu ndaya za mbere hano twemera ariko noneho yahuye n’umusore winywereye ibinini aramwemeza ku buryo n’igitenge cye nitwe tuvuye kukizana muri kiriya cyumba bari baryamyemo.”

Src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa