skol
fortebet

Kwibagisha ngo agabanye ibiro byamuviriyemo urupfu

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi w’abana bane witwa Shannon Meenan-Browse, ukomoka i Derry,muri Ireland y’Amajyaruguru yapfuye ku ya 25 Kanama nyuma y’amezi 18 arwana n’ingaruka zo kumubaga.

Sponsored Ad

Uyu mugore ngo yagiye kwibagisha muri Turkia ashaka kugira umubiri mwiza kuko yari abyibushye birangira amerewe nabi cyane.

Uyu mugore yabazwe ibizwi nka "gastric sleeve" birangira nabi kuko yananiwe kurya birangira apfuye ku myaka 32.

Yerekeje muri Turukiya kwibagisha kugira ngo agabanye ibiro muri Gashyantare 2022.

Ariko byamuteye uburwayi bukomeye ku buryo yananiwe ibiryo ibyo aribyo byose, akaruka igihe cyose agize icyo akojeje mu kanwa.

Papa we Shane Meenan yavuze ko byageze aho amenyo ye atangira kubora kubera guhora arwaye, umusatsi we utangira gupfuka.

Yagiye kwivuza kubera imirire mibi, abaganga bo mu bitaro bya Altnagelvin bavuze ko byatewe na gastric sleeve surgery.

Ibi byatumye ibice bye by’umubiri bihagarika gukora bimuviramo gupfa.

Ababyeyi be bavuze ko urupfu rwe rwabashenguye kuko yashakaga kugabanya ibiro kubera uburwayi yari yagize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa