skol
fortebet

Menya byinshi ku modoka IDASANZWE ya Perezida Kagame [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade ESV Platimun yakozwe mu mwaka wa 2017 niyo Perezida Kagame yagiyemo ubwo yasuraga abaturage bo mu karere ka Ruhango ko mu ntara y’Amajyepfo.
Ifoto y’iyi modoka yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse ubwiza bwayo butuma benshi bemeza ko ikwiriye Perezida Kagame nubwo hatabuze abavuga ko ihenze cyane biyibagije ko nyirayo ari Perezida,umuntu ukomeye kurusha abandi bose mu gihugu.
Iyo modoka ya Perezida Kagame yagaragaye bwa mbere ubwo yasuraga (...)

Sponsored Ad

Imodoka yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade ESV Platimun yakozwe mu mwaka wa 2017 niyo Perezida Kagame yagiyemo ubwo yasuraga abaturage bo mu karere ka Ruhango ko mu ntara y’Amajyepfo.

Ifoto y’iyi modoka yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse ubwiza bwayo butuma benshi bemeza ko ikwiriye Perezida Kagame nubwo hatabuze abavuga ko ihenze cyane biyibagije ko nyirayo ari Perezida,umuntu ukomeye kurusha abandi bose mu gihugu.

Iyo modoka ya Perezida Kagame yagaragaye bwa mbere ubwo yasuraga uturere 4 two mu ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba mu ruzinduko rwiswe #CitizenOutreach,yahereye mu karere ka Ruhango aho avuka.

Iyi modoka ntisanzwe kuko ireshya na metero 5 na sentimetero 69.Hagati y’ipine ry’imbere n’iry’inyuma hareshya na metero 3 na 30cm.Amakuru avuga ko iyi modoka itakorewe kugurishwa ku isoko ryo muri Afurika ahubwo yaremewe abakire bo muri Amerika n’uburayi ndetse bivugwa ko igiciro cyayo ari ibihumbi hagati ya 300-500 by’Anadolari cyangwa se asaga miliyoni 500 FRW.

Iyi modoka ifite imiryango 2 kuri buri ruhande noneho inyuma yayo ikagira ibirahuri byijimye bigaragara ko nta muryango uhari.Aho hadafunguka haba hari uburiri cyangwa uruganiriro [salon] ndetse bwahinduka intebe.

Iyi modoka isa n’ifite ibisenge bifasha umuntu uyirimo kutabasha kumva imvura iri kugwa cyangwa ibindi byo hanze ndetse igira telefoni yayo yihariye na Wifi ya 4G yihuta cyane.

Uruganda rwateganyije ko yatwara abantu 8 kandi na bwa buriri bushobora guhinduka uruganiriro buri gukoreshwa.

General Motors ikorera Michigan muri US niyo yubatse iyi modoka ndetse izwiho gukora imodoka zihenze yaba mu biyikoze,n’ibindi kandi zigendwamo n’abategetsi.Ntabwo itoborwa n’amasasu kubera ibati ikoranwe.

Imodoka z’abaperezida ba Amerika nazo zubatswe na General Motors kimwe n’iyi ya Perezida Kagame.Izi modoka zikorwa ziba ziri kuri komande kuko akenshi zigurwa n’abanyapolitike cyangwa abantu bihariye.

Uru ruganda ntabwo rukora imodoka nyinshi zo kugurisha ahubwo rukora izihariye zihabwa abakomeye mu isi rugendeye kuri komande batanze n’ibyifuzo byabo.

Iyi modoka ya Perezida Kagame n’iyi ikiragano cya 5 [5 generation] ifite ubuhanga bwo kwitwara,kureba ibiri imbere aho igana ndetse imenya ikintu giteye ubwoba kiyiri imbere kuko ireba aho umuntu atabasha.

Ifite ubushobobozi bwo kwiruka kilometero 209 ku isaha ndetse kugwa kwayo biragoye kubera uburemere bwayo buruta kure ubw’amakamyo manini ndetse iyo igeze ku muhanda yitegura kugenda iba ipima toni 2 n’ibiro 714 hanyuma yaba iri kwihuta kubera imbaraga za rukuruzi y’isi ibiro byayo bikiyongera igapima toni 3 n’ibiro 583.

Iyi modoka ifite ubuziranenge buhambaye kuko ni iya 3 mu zakozwe zitondewe ku isi cyane ko zakorewe abantu runaka bakomeye ku isi.

Iyi modoka ugiye kuyigura wayigura ibihumbi 78 by’amadolari ariko kubera imisoro yiyongeraho ishobora kugera ku bihumbi hagati ya 200 na 500 by’amadolari ariyo mpamvu abagenekereza bavuga ko igura akabakaba miliyoni 500 FRW.

Imodoka nk’izi zagenewe kugurishwa abanyacyubahiro muri Amerika ya ruguru n’Uburayi ndetse no mu Buyapani.

Abanyafurika bazikeneye batanga Komande ariko zirabahenda ku buryo buhambaye.

Iyi modoka kuyigura uri umuntu usanzwe bisaba kuba uvuka muri Amerika,Uburusiya,Uburayi no mu Buyapani ndetse itangwa kuri komande ku bandi b’ahandi.

Iyi modoka irihariye mu kunywa igitoro ku buryo buhambaye kuko icyumba kimwe cyayo gishobora kunywa litiro za lisansi zirenga 100 mu kanya gato.Kuva I Kigali ujya Rusizi nibura yaba itwaye lisansi y’ibihumbi bisanga 240 mu cyumba kimwe muri 3 bigize reservoir.



IVOMO: You Tube/Gentil Gedeon Official

Ibitekerezo

  • IYOMODOKA KOKO IKWIYE UMUYOBOZI WACU PE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa