skol
fortebet

Mushiki wa Raphael Varane yatorewe kuba Nyampinga wa Dunkerque [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018

Sponsored Ad

Annabelle Varane uvukana na myugariro Raphael Varane ukinira Real Madrid, yatorewe kuba Nyampinga w’agace ka Dunkirk (commune Dunkerque),byahise binamuha amahirwe yo kuzitabira irindi rushanwa rizamufasha guhatana muri Miss France.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 19 usanzwe ari umukinnyi wa Basketball yatorewe uyu mwanya muri weekend ishize afatanya na musaza we Varane Wafashije Ubufaransa gutsinda ibitego 2-1 Ubuholandi mu mikino ya Euro Nations League.

Annabelle usanzwe yiga iby’amategeko yigaranzuye abakobwa 10 bari bahanganye muri Miss Dunkerque,bimuha amahirwe yo guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’Ubufaransa yarahiriye kwegukana.

Mushiki wa Varane, Annabelle yatsinze abakobwa 10 bari bahanganye ahitwa Loon-Plage mu nzu yitwa Coluche.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru La voix du Nord,Annabelle wavukiye mu mujyi wa Lille yavuze ko natorerwa kuba Nyampinga azarwanya irondaruhu ndetse n’ubwicanyi.

Annabelle ari mu bakobwa bagomba guhatana mu irushanwa rya Miss Nord-Pas-de-Calais rizaba ku wa 31 Ukwakira uyu mwaka aho uzatsinda azaba akatishije itike yo kwitabira Miss France 2019 izaba mu Ukuboza uyu mwaka ahitwa Zenith mu mujyi wa Lille.




Mushiki wa myugariro Varane,Anabelle yatorewe kuba Miss Dunkerque

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa