skol
fortebet

Nicki Minaj yashyize hanze ifoto ishotora abagabo mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuraperikazi Nicki Minaj yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera ifoto yashyize hanze igaragaza ikibuno cye mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye GoodForm yafatanyije na Lil Wayne.

Sponsored Ad

Nicki Minaj w’imyaka 35 umaze iminsi ashimisha abakunzi be mu ndirimbo yitwa Chun Li,yashyize hanze ifoto ikurura abagabo ku munsi w’ejo mu rwego rwo kumenyesha abakunzi be ko yongeye kugarukana na Lil Wayne mu ndirimbo nshya azashyira hanze ku wa kane w’iki Cyumweru yitwa Good Form izasohoka kuri Album ari gutegura yise Queen.

Mu minsi ishize nibwo Nicki Minaj yagaragaye muri Festival yo mu Bushinwa yari yishyuwe akayabo ka miliyoni 3 z’amadolari gusa bivugwa ko kitagenze byatumye yifuza kuzasubirayo.

Nicki Minaj yababajwe n’ubwitabire buke bwagaragaye mu gitaramo cye I Shanghai kuko yari yijejwe ko kiritabirwa n’abantu ibihumbi 8 haza abantu igihumbi kimwe.

Nicki Minaj yaherukaga gushyira hanze album mu mwaka wa 2014 yise pinkprint none kuri ubu ari gutegura gushyira hanze indi nshya.

Si ubwa mbere Nicki Minaj akoranye indirimbo na Lil Wayne kuko bakoranye izindi zirimo iyitwa Only na High School.


Nicki Minaj akunze gushyira hanze amafoto akurura abagabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa