skol
fortebet

Yarambiwe igitutu cy’ababyeyi ahitamo kwikorana ubukwe nta mugabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ntibisanzwe!Igitutu cy’ababyeyi cyatumye umukobwa warusoje kaminuza akora ubukwe nta mugabo

Sponsored Ad

Umukobwa wo mu gihugu cya Uganda witwa Jemimah Lulu igitutu cy’ababyeyi be cyatumye akora agashya katarakorwa ku Isi , ko gukora ubukwe ari wenyine nta Mugabo barikumwe.

Jemimah Lulu kuri ubu afite imyaka 37 y’amavuko , yasoje amasomo ye muri 2018 ubwo yarafite imyaka 32 , akimara gusoza amasomo ye ntiyorohewe n’ababyeyi bamubyara bamusaba gukora ubukwe maze ahimba imitwe yo gusaba ubuyobozi ko bwamufasha kumwandika mu gitabo cy’abasezeranye, maze atumira inshuti n’abavandimwe, akora ubukwe ari wenyine.

Ku ya 27 Kanama 2018, Lulu, nibwo yasoje amasomo ye muri kaminuza ya Oxford, yahisemo kwambara imyenda y’abageni maze yikorera ubukwe ubwe ku giti cye , bwitabiriwe n’inshuti ze magara bubera mu kabari kitwa Quepasa Bar kari mu mujyi wa Kampala muri Uganda, ibi ngo yabitewe no kurambirwa no kubazwa n’ababyeyi be igihe azarongorerwa.

Murwego rwo gushimisha ababyeyi be, Lulu yakoze ubukwe bwatangaje benshi, yatumiyemo abantu binshuti ze magara, yambara agatimba ndetse akorerwa ibirori nk’ibya’abakoze ubukwe.

Uyu mugore avugako ikintu cyamugoye cyane, ari ibisobanuro yasabwaga nabo yari yatumiye muri ubwo bukwe ati “Nohereje ubutumire mpita mbona telefoni nyinshi zose zimbaza ngo umukwe uwo ari we. Nabwiye abantu ko bitunguranye, ntawe nigeze nsobanurira ibigye kuba. ”

Kimwe n’ubundi bukwe bwose, Lulu yahamije ko ubukwe bwe bwagenze neza cyane, yari yambaye umwambaro wera nk’abageni, ndetse ngo abo yari yatumiye bazanye impano barazimuha ndetse ngo yafashe ijambo asobanura impamvu yamuteye gukora ubukwe butagira umukwe.

Ibitekerezo

  • Ko ubanza abagabo muri Uganda arimari ishyushye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa