skol
fortebet

Pasiteri yariwe n’intare nyuma yo kwirarira ku bayoboke be ko afite imbaraga zo kuyiturisha

Yanditswe: Sunday 14, Jul 2019

Sponsored Ad

Pasiteri akaba n’umuhanuzi witwa Alec Ndiwane ukuriye itorero rya Zion Christian Church yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga muri pariki agakinisha intare zarimo zirya umuhigo birangira imwe imurumye ikibuno.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri yabwiye abayoboke be ko Imana yamuhaye ubushobozi bwo guturisha intare niko kuzisanga muri pariki yitwa Kruger National Park iherereye muri Afurika y’Epfo atangira kuzikinisha imwe imwirukaho imukubita hasi,itangira kumuruma ikibuno atabarwa n’abarinzi b’iyi pariki.

Mbere yo gusura iyi pariki pasiteri Ndiwane yabwiye abayoboke be ko Imana ihambaye ndetse ishobora kurinda umuntu amenyo y’intare niko kujya kubibereka birangira bimugendekeye nabi.

Uyu mupasiteri yegereye izi ntare aho zari ziri kurya intare zari zimaze kwica atangira kuvuga mu zindi ndimi no kuzegera azikanga,nibwo imwe yamwirutseho arahagarara gato arasenga,ikomeza kumwegera yasaze cyane ubwoba buramutaha afumyamo ariruka.

Iyi ntare yakomeje kumwirukaho birangira imutuye hasi,imuruma ukuboko n’ikibuno gusa kubw’amahirwe abarinzi ba Pariki bamugeraho itaramwica.

Abashinzwe kurinda iyi pariki batangaje ko batari bazi ko uyu mupasiteri ashaka gukora igikorwa cy’ubwiyahuzi ariyo mpamvu bamutabaye bakererewe.

Ibitekerezo

  • Ikigoryi kitagira ubwenge nabuke. Imana se ihurira he n’intare bakoze kumukiza ntiyamwica azatangr ubuhamya ko imana itivanga mu mikorere yibyo yaremye. Bajye babeshya injiji ziyoboke abantu ngo ziyobotse imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa