skol
fortebet

Inzara yahitanye Umupasiteri washakaga kumara iminsi 40 atarya nka Yesu

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Pasiteri wo muri Mozambique yapfuye agerageza kwiyiriza iminsi 40 ngo agere ku muhigo wagezweho na Yezu/Yesu ku musozi wa Elayono uvugwa muri Bibiliya.
Urupfu rwa Francisco Barajah, wari pasiteri akaba n’uwashinze itorero ry’ivugabutumwa rizwi nka ’Santa Trindade Evangelical Church’ ryo mu ntara ya Manica, rwagati muri Mozambique, rwemejwe ku wa gatatu.
Yapfuye ubwo yari arimo kuvurirwa mu bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi cyane.
Nyuma y’iminsi 25 yo kwisonzesha, yari (...)

Nyuma y’iminsi 25 yo kwisonzesha, yari yaratakaje ibiro byinshi ku buryo atari agishobora guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa kugenda n’amaguru.

Hashize iminsi nyuma yaho, abihatiwe na benewabo (abo bafitanye isano) n’abo basengana mu itorero, yajyanwe ku bitaro ariko kugerageza gutuma yongera kugira ubuzima ntibyashobotse.

Abasengera mu itorero rye n’abaturanyi be ntibatunguwe no kuba ari uko byagenze, kubera ukuntu mu minsi ya vuba aha ishize yari yaratakaje ibiro byinshi cyane ndetse n’umubiri we ugata iforoma yawo.

BBC

Ibitekerezo

  • Yazize kutagira ubwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa