skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yafatiye ingamba imodoka zitwara abanyeshuri nyuma y’iyakoze impanuka

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusuzuma cyane imodoka zitwara abanyeshuri bivugwa ko zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’aba bana kubera ko zimwe zishaje cyane.
Ibi polisi yabitangiye kuri uyu wa kabiri nyuma y’impanuka ya bisi imwe yakoze impanuka igahitana umwe mu banyeshuri yari ijyanye ku kigo cya Path To Success International.Iyi modoka kandi yakomerekeyemo abanyeshuri 26 barimo umwarimu n’umushoferi.
Polisi y’u Rwanda yiteguye guhagarika imodoka zose zitwara abanyeshuri zifite (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusuzuma cyane imodoka zitwara abanyeshuri bivugwa ko zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’aba bana kubera ko zimwe zishaje cyane.

Ibi polisi yabitangiye kuri uyu wa kabiri nyuma y’impanuka ya bisi imwe yakoze impanuka igahitana umwe mu banyeshuri yari ijyanye ku kigo cya Path To Success International.Iyi modoka kandi yakomerekeyemo abanyeshuri 26 barimo umwarimu n’umushoferi.

Polisi y’u Rwanda yiteguye guhagarika imodoka zose zitwara abanyeshuri zifite ikibazo nyuma y’ubusabe bwinshi bw’ababyeyi ku mbuga nkoranyambaga bavugaga ko izi modoka z’amashuri zishaje kandi zifite ibibazo bya mekanike bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,SSP René Irere, yabwiye abanyamakuru kuwa mbere tariki ya 9 Mutarama 2023 ko polisi yamenye ikibazo cy’uko izi modoka zishaje izindi zikaba zipakira abantu barengeje ubushobozi bwazo.

Ati "Ni ikibazo twaganiriyeho n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho,RURA,n’ibigo bishinzwe gutwara abantu."

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023,polisi yahagaritse izi modoka zitwara abanyeshuri ku bwinshi mu mukwabu wo kureba niba zujuje ibyangombwa n’ibisabwa kuri Bisi ndetse isaba ababyeyi na ba nyiri imodoka ubufatanye.

SSP René Irere,yavuze ko ubuzima bw’abana butagomba gushyirwa mu kaga kandi ababyeyi bishyura akayabo muri serivisi yo kubajyana ku ishuri aho bamwe banageza ku bihumbi 80 FRW ku kwezi,ku mwana umwe.

Polisi yabwiye ba nyiri izi modoka ko ziri gusuzumirwa I Gikondo ahasanzwe habera Expo bityo batagomba gucikanwa no gusuzumwa kwazo.

Uyu mukwabu uje ukurikira impanuka yabereye ku musozi wa Rebero ubwo imodoka yarimo abanyeshuri bivugwa ko basaga 40,yataga umuhanda ikamanuka mu ishyamba bigatuma abanyeshuri benshi bakomereka undi umwe agapfa nubwo hari n’amakuru yaramutse ko hari n’undi wa kabiri wapfuye.

Iyi modoka yari ijyanye abanyeshuri ku kigo Path to Success giherereye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Umwana wahitanwe n’iyi mpanuka yitwa Kenny Mugabo,wigaga mu mwaka wa 5.

Perezida Paul Kagame yihanganishije imiryango y’aba bana ndetse asezeranya ko guverinoma irakora ibishoboka byose ngo bahabwe ubufasha bwose bushoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa