skol
fortebet

Polisi yafunze umusore wafashwe ari gusambanya ihene ihaka

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo mu karere ka Chama mu burasirazuba,mu gihugu cya Zambia, yataye muri yombi umusore w’imyaka 20 wo mu mudugudu wa Katangalika,mu karere ka Chama,wafatiwe mu cyuho ari gusambanya ihene ihaka.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa polisi mu Ntara ya Muchanga, Bwana Ronald Zambo yemeje ibyabaye kuri Radiyo yitwa Kwenje.

Bwana Zambo yavuze ko ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri, ahagana saa yine za mu gitondo.

Uyu muyobozi wa polisi yavuze ko Tangali Goma w’imyaka 30, nyiri iyi hene yasambanyijwe ariwe watanze ikirego ko basanze Gibson Mtonga asambanya ihene.

Amakuru avuga ko mu masaha ya saa kumi za mu gitondo uyu munsi,ubwo Bwana Goma yari asinziriye mu nzu ye yakanguwe n’urusaku rudasanzwe ruva mu kiraro cy’ihene ye.

Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko Bwana Goma yagiye kureba atungurwa no kubona umuryango wari ufunze, ufunguye cyane maze abona umuntu wambaye ubusa ari gusambanya ihene ye nayo ikomeza gusakuza cyane.

Bwana Zambo avuga ko amaze kwinjira, yasanze Gibson Mtonga ari we uri gusambanya ihene ye ahita yiruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa