skol
fortebet

Polisi yishe pasiteri wari wajyanye n’abajura kwiba

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abapolisi bo mu Ntara ya Migori muri Kenya barashe umupasiteri waho wafashwe ari kumwe n’agatsiko k’abajura bayogoje rubanda.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa gatanu, abapolisi bagaragaje ko uyu mupasiteri yari mu gatsiko k’abajura icyenda kari gateye ubwoba abaturage bo mu Ntara ya Migori.

Raporo yerekanye ko ako gatsiko kateganyaga kwibasira ubucuruzi bwo mu mujyi wa Migori hanyuma abapolisi bakagabaho igitero cyatumye hapfa abantu batatu bakekwaho icyaha.

"Ku bufatanye n’abashinzwe iperereza ku byaha bo ku cyicaro gikuru cya polisi, abo bantu batatu bakekwaho kuba abagizi ba nabi bishwe nyuma yo kurasana na Polisi.

Aba bapolisi kandi bataye muri yombi abandi batatu muri iki gikorwa cyo guhashya udutsiko tw’abagizi ba nabi."

Iki gikorwa cyari kiyobowe n’umuyobozi wa polisi mu Ntara ya Migori, Peter Kimani cyafashe imbunda ya AK47, amasasu n’ibindi bintu.

Raporo igaragaza ko imirambo yakuwe aho icyaha cyakorewe ijyanwa ku bitaro bya Migori aho izakorerwa isuzuma mbere yuko abapfuye bashyingurwa iwabo.

Biteganijwe ko abakekwa batawe muri yombi,bagezwa imbere y’urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu gihe abapolisi bakomeje guhashya abagizi ba nabi bo mu gace kanini ka Nyanza y’Amajyepfo.

Hagati aho, abapolisi bakomeje guhiga abandi bajura batatu bashoboye gutoroka iki gitero cya polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa