addresiya
Kigali
startimes

Reba ibihugu bitanu byo ku isi abagore bemererwa gutunga abagabo barenze umwe

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 July 2019 Yasuwe: 6463

Nubwo mu Rwanda ubuharike butemewe,hari ibihugu byinshi ku isi byemerera abagore n’abagabo gushaka na bagenzi babo benshi kugira ngo bifashe kubyara abana benshi .



Mu bihugu bimwe na bimwe,umuco wabo uvuga ko gushaka abagore benshi cyangwa abagabo benshi ari ikimenyetso cy’ubutwari ariyo mpamvu bashakana kakahava.

Hari ibice bimwe na bimwe muri Afurika no muri Amerika y’Epfo aho umukobwa wese aba ategetswe kwakira abashyitsi basuye umuryango we abafata neza mu gihe cyo gutera akabariro.

Mu gihugu cya Nigeria mu bwoko bwitwa Irigwe bukomoka mu burengerazuba ahitwa Plateau,abagore benshi bemerewe gushakana n’umugabo urenze umwe ndetse no guhinduranya abagabo uko bashatse aho umugore ashobora kuryamana n’abagabo barenze 5 mu cyumweru.Ubwoko bwa Iringwe bugizwe n’abantu batarenze ibihumbi 17,000.

Mu gihugu cya Kenya,aba Maasai batuye mu majyaruguru,mu gihugu hagati no muri Tanzania,abagore babo basangira abagabo na bagenzi babo.Ntabwo umugore yemerewe gushaka umugore umwe ahubwo ategetswe kuryamana n’abasore bo mu kigero cye bose.Abagabo nabo bakunze gutiza abagore babo inshuti zabo zabasuye gusa ngo biterwa n’amahitamo y’umugore.

Abuhindikazi bitwa Paharis batuye mu misozi ya Himalaya mu majyaruguru y’igihugu bemerewe gushakana n’umugabo umwe ndetse ngo bahinduranya abagabo nk’uhindura imyenda.

Mu minsi ishize nibwo mu bwoko bw’Abahindu umukobwa witwa Draupadi usanzwe ari uw’umwami wa Panchala aherutse gukora agashya ashyingiranwa n’abahungu batanu bavukana.

Aba Paharis benshi batuye mu gace kitwa Jaunsar-Bawar ko mu majyaruguru y’Ubuhindi bemera gusangira abagore.

Abagore bo muri Tibet baturanye n’Ubushinwa nabo bemerera abagore babo gushyingiranwa n’abagabo barenze umwe ndetse n’abagabo bemera kubasaranganya.Aba bo bemera ko umugore ari uw’umuryango aho iyo umusore arongoye,abavandimwe be basangira nawe umugore.

Muri Amerika y’Amajyepfo umuco wo mu moko amwe n’amwe yemerera abagore kuryamana n’abagabo batandukanye.

Abaturage bitwa aba Bororo batuye ahitwa Mato Grosso muri Brazil bemerera abagore kuryamana n’umugabo urenze umwe cyo kimwe n’abitwa aba Tupi.

Uretse aya moko yo muri Brazil,mu bihugu bimwe na bimwe hari amoko y’abantu umugore atagira umugabo umwe ahubwo agenda ahinduranya inshuro runaka mu mwaka.


Amwe mu moko yo hirya no hino ku isi yemerera abagabo n’abagore gushaka abo babana benshi

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    Polygamy (gutunga abagore benshi) biba ku isi hose.Benshi batunga abandi bagore rwihishwa.Babikora mu rwego rwo kwishimisha.Nyamara Yesu yasize adusabye gutunga umugore umwe gusa.Bible ivuga ko umugore n’umugabo bagomba kuba "umubiri umwe".Ni nk’umucanga na sima iyo ubivanze.Ntabwo bishobora gutandukana.Iyo ushatse abandi bagore,nta kabuza havuka ibibazo.Amadini avuga ko Imana iyemerera gutunga abagore benshi,barayibeshyera.Yesu yavuze ko impamvu Abayahudi bamwe batungaga abagore benshi aruko,ngo nuko bari barananiye Imana,irabihorera.Ariko aje ku isi,yabujije abakristu nyakuri gusambana no gushaka abagore benshi.Abumvira Yesu bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.

    July 2019

Inzindi nkuru

Umugabo yateye icyuma umuvandimwe we aramwica bapfuye amata

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru ibabaje y’abavandimwe 2 bicanye bapfa...
29 May 2020 Yasuwe: 2780 0

Umugabo wari ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye, yahishuye ibanga ryo...

Bob Weighton w’ahitwa Hampshire mu Bwongereza niwe wari umugabo mukuru...
29 May 2020 Yasuwe: 1980 1

Musanze: Umusore yinjiye mu nzu agiye kwiba asohoka yihinduye umugore...

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyange ho...
27 May 2020 Yasuwe: 6994 0

Ingona bivugwa ko yari iya Hitler yapfuye ku myaka 84

Ingona [Alligator] yitwa Saturn yavumbuwe I Berlin n’Abongereza nyuma...
24 May 2020 Yasuwe: 4571 0

Ingona ishaje yananiwe kurya umukobwa yafatiye mu mazi ari koga...

Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru y’ingona yacakiye umukobwa w’imyaka...
23 May 2020 Yasuwe: 7610 0

Umuganga yagiye ku kazi yambaye utwenda tw’imbere arangije ajya kuvura mu...

Mu Burusiya haravugwa inkuru y’umuganga watunguye benshi ubwo yajyaga kwa...
23 May 2020 Yasuwe: 9173 0