skol
fortebet

Restaurant yafunguriwe kuriramo abantu bambaye ubusa gusa I Paris yahombye bikomeye

Yanditswe: Tuesday 08, Jan 2019

Sponsored Ad

Restaurant yitwa O’naturel yamamaye I Paris kubera ko yakiraga abantu bambaye ubusa buri buri yiteguye gufunga imiryangomuri Gashyantare kubera kubura abakiliya.

Sponsored Ad

Iyi Restaurant yari imaze amezi 15 ifunguye imiryango,yakubiswe n’igihombo gikomeye kubera kubura abakiliya bashyize isoni niko gutangaza ko igiye gufunga imiryango muri Gashyantare.

O’naturel,yananiwe gukurura abakiliya ngo bajye baza kuyiriramo bambaye ubusa byatumye ba nyirayo barimo Mike na Stephane Saada batangaza ko biteguye kuyifunga muri Gashyantare.

Bagize bati “Tuzahora twibuka ibihe byiza twagiranye n’abakiliya bacu beza badusangije ibihe byiza ndetse bakadusangiza umunezero.”

Mike na Stephane Saada bavutse ari impanga kuri ubu bafite imyaka 42 ariko bahisemo gufungura iyi restaurant nubwo bo batajyaga vambara ubusa.

Bavuze ko bagize iki gitekerezo kuko igihugu cy’Ubufaransa kiri mu bya mbere ku isi bigira abaturage bakunda kwambara ubusa ariko birangiye bahombye.

Abkiliya basigaga imyenda yabo mu tubati two ku muryango,barangiza bagahabwa kambambili zo kwambara bari kurya ahandi hose babunuje gusa abagore bo bemererwaga kugumana inketo zabo ndende.





Ibitekerezo

  • No mu Bwongereza naho baba Restaurants z’abantu barya bambaye ubusa.Ntimukibaze impamvu y’indi.Turi mu minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa