skol
fortebet

Tariki 29 Nyakanga abasaga miliyoni 700 berekeje amaso kuri televiziyo bareba ubukwe bw’ igikomangoma Charles

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Imbaga y’abantu basaga miliyoni 700 bahanze amaso televiziyo barangamiye ubukwe kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Ibisamagwe isomere n’ibindi byose byaranze tariki ya 29 Nyakanga
Turi tariki ya 29 Nyakanga, ni umunsi wa 210 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 155 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
1836: Hafunguwe inzu ndangamurage izwi cyane mu gihugu cy’u Bufaransa Arc de Triomphe, yashinzwe hafi y’agace kitiriwe Place Charles de Gaulle mu Mujyi wa Paris.
1858: Leta Zunze (...)

Sponsored Ad

Imbaga y’abantu basaga miliyoni 700 bahanze amaso televiziyo barangamiye ubukwe kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Ibisamagwe isomere n’ibindi byose byaranze tariki ya 29 Nyakanga

Turi tariki ya 29 Nyakanga, ni umunsi wa 210 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 155 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

1836: Hafunguwe inzu ndangamurage izwi cyane mu gihugu cy’u Bufaransa Arc de Triomphe, yashinzwe hafi y’agace kitiriwe Place Charles de Gaulle mu Mujyi wa Paris.

1858: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Buyapani, bashyize umukono ku masezerano yiswe Harris Treatys. Aya masezerano yari agamije imikoranire mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi, yemereraga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukorera ubucuruzi mu mijyi ine y’u Buyapani.
1881: Hatejwe imbere itegeko riha itangazamakuru kwishyira rikizana mu Bufaransa

1900: Umwami w’u Butaliyani, Umberto I yishwe na Gaetano Bresci , warwanyaga ubwami wavuze ko yabikoreye guhorera abakozi kuri 400 mu bari barishwe 1898 i Milan ubwo bakoraga imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro mu Butaliyani.

1907: Robert Baden Powell yashinze umuryango w’Abasikuti mu nkambi yo ku kirwa giherereye mu majyepfo y’Ubwongereza. Iyi nkambi yo ku kuva tariki ya mbere Kanama kugeza 9 Nzeri 1907 ifatwa nk’ahashingiwe uyu muryango, ubwo yatangiranaga abana basaga 100 nyamara muri uyu muryango agakomezanya n’abagera kuri 30 gusa.

1921: Adolf Hitler, wamenyekanye cyane mu mateka y’isi kubera jenoside yakorewe Abayahudi, muri uyu mwaka yabaye umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’abakozi rigendera ku mahame ya gisosiyalisite mu gihugu cy’u Budage, gusa icyo rizwiho gusumbya ibindi ni amahame y’Abanazi abarigize bari bahuriyeho.
1937: Igikomangoma Farouk cyagizwe umwami wa 18 wa Misiri.

1948: Nibwo imikino ya Olympic yongeye gutangira i London nyuma y’imyaka 12 yari ishize yarahagaze kuva 1936 nyuma yo kubera i Berlin mu Budage igahagarikwa n’intambara ya kabiri y’Isi.

1957: Hashinzwe Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya intwaro za kirimbuzi ( International Atomic Energy Agency) .
1967: Ubwo bizihizaga imyaka 400 ishize umujyi wabo wa Caracas muri Venezuela ushinzwe habaye umutingito wishe abantu 500.
1973: Abaturage b’u Bugereki batoye ihagarikwa ry’ubwami, hashingwa Republika yayobowe na Geórgios Papadopoulos .
1980: Muri Cairo mu Misiri hashyinguwe Shah , umwami wa nyuma w’ubwami bwa Iran.

1981: Imbaga y’abantu basaga miliyoni 700 bahanze amaso televiziyo barangamiye ubukwe bwa Charles, igikomangoma Wales ndetse na Diana Spencer, bwabereye kuri Katederali yitiriwe Mutagatifu Pawulo, i London mu Bwongereza.
1990: Abantu bagera kuri 600 abenshi muri bo bari bagizwe n’abagore n’abana bahungiye mu rusengero rwo mu mujyi I Monrovia muri Liberia bishwe n’ingabo za Guverinoma mu gihe icyo gihugu cyari mu mvururu.

Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 29 Nyakanga

1883: Benito Mussolini, umunyagitugu wayoboye igihugu cy’u Butaliyani.
1900: Eyvind Johnson, umwanditsi ukomoka muri Suede wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1974.
1905: Dag Hammarskjöld, umudipolomate ukomoka muri Suede wabaye umunyamabanga mukuru wa Loni kuva 1953 kugeza 1961, ni umwe mu bantu bahawe igihembo cvy’amahoro kitiriwe Nobel.


Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 29 Nyakanga

1095: Ladislas Ier wa Hongiriya, umwami wagizwe umutagatifu na Kiliziya Gaturika.
1644: Papa Urban VIII, yavutse yitwa Maffeo Barberini, yabaye Papa kuva 1623 kugera 1644, ni we Papa wanyuma waguye imbibi za kiliziya akoresheje imbaraga.
1856: Robert Schumann, umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu Budage
1883: Havutse Benito Mussolini, wayoboye u Butaliyani.
1982: Harold Sakata, yari umukinnyi w’Amafilimi.

Tariki ya 29 nyakanga ni umunsi mpuzamahanga wahariwe Ibisamagwe, umunsi washyizweho 2010 i Saint Petersburg ugamije kubungabunga ibi binyabuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa