skol
fortebet

Tariki 4 Kanama Martin Luther king yageze ku nzozi ze

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo uwo inzozi za Martin Luther King zujurijweho yavutse, ni kimwe mu byaranze tariki ya 04 Kanama
Turi tariki ya 04 Kanama, ni umunsi wa 216 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 149 niiyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba ari ku wa gatanu inshuro 56
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka. 70 mbere y’ivuka rya YEZU: Umwami w’abami Titus yakuye icyicaro cy’abami mu mugi wa Yeruzalemu nyuma yo gusenya inkuge y’umwami Herod.
1914: (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo uwo inzozi za Martin Luther King zujurijweho yavutse, ni kimwe mu byaranze tariki ya 04 Kanama

Turi tariki ya 04 Kanama, ni umunsi wa 216 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 149 niiyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba ari ku wa gatanu inshuro 56

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.
70 mbere y’ivuka rya YEZU: Umwami w’abami Titus yakuye icyicaro cy’abami mu mugi wa Yeruzalemu nyuma yo gusenya inkuge y’umwami Herod.

1914: Mu ntangiriro z’intambara ya mbere y’isi yose, ubwo Ubudage bwashakaga gufata umugi wa Paris, bwabanje gufata Ububiligi butari bugize ahantu na hamwe bubogamiye, Ubwongereza bwari inshuti y”ububiligi bwahise burakara maze ku itariki nk’iyi ya 04 Kanama 1914, buhita butangaza intambara ku Budage intambara ikomeza kugenda ikara kugeza ibaye iy’isi yose, uruhande rumwe ruza gutabara urwarwo, gusa ubwo Ubwongereza bwatangaza iyi ntambara ku Budage, Leta zunze ubumwe z’America zagaragaje ko nta hantu na hamwe zibogamiye.

1969: Mu ntambara ya Vietnam, mu nyubako ya yitiriwe Jean Sainteny, Paris, uhagarariye Ingabo z’Amerika Henry Kissinger n’uhagarariye Ingabo za Vietnam y’amajyaruguru Xuân Thuỷ, batangiye kugirana ibiganiro mu ibanga bigamije gusinyana amasezerano y’amahoro ngo intambara irangizwe, nyamara byaje kurangira ntacyo babashije kugeraho.

1984: Ku itariki nk’iyi icyari Repubulika ya Haute-Volta cyahinduye izina cyitwa Burkina Faso. Ibi byari birangajwe imbere na Thomas Sankara, waje kwica nyuma y’imyaka itatu gusa ku itariki ya 15 Ukwakira 1987, muri Kudeta yarirangajwe imbere na Blaise Compaoré.

1958: Billboard yatangije gahunda y’indirimbo ijana zikunzwe cyane ku isi, uru rutonde rw’izi ndirimbo rwaje kujya rwifashishwa rukanagenderwa mu ruganda rwa muzika ku isi.

Bamwe Mu Bavutse Uyu Munsi Tariki Ya 04 Kanama
1961: Havutse Barack Hussein Obama, umunyamategeko, umunyapolitiki w’Umunyamerika wabaye perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe z’america kuva mu 2008 kugeza mu ntangiriro za 2017, ni we Mwirabura wa mbere waruyoboye iki gihugu cy’igihangange kuva cyashingwa mu kinyejana cya 18.

Barack Obama yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel. Yavukiye I Hawaii, aba ari naho arererwa. Yanditse ibitabo bitandukanye birimo na Dreams from My Father, yanditse mu 1995. Barack Obama ni we inzozi za Martin Luther King zujurijweho ko umunsi umwe umwirabura azayobora igihugu cy’igihangange nk’Amerika.

Martin Luther King, Jr yavukiye Atlanta muri Georgia ku wa 15 Mutarama 1929, atabaruka kuwa 4 Mata 1968 afite imyaka 39 yamavuko. Yaguye ahitwa Memphis mu Ntara ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1982: Rubinho, amazina ye nyakuri ni Rubens Fernando Moedim, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.

1985: Antonio Valencia, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Equateur.

Bamwe Mu Batabarutse Uyu Munsi Tariki Ya 04 Kanama
1265: Peter de Montfort, umunyapolitiki wo mu Bwongereza
2015: Billy Sherrill, Umwannditsi w’indirimbo ukomoka muri Amerika.
Tariki ya 04 kanama ni umunsi w’impinduramatwara muri Burkina Faso.

Mu iyobokamana mu 1903 Giuseppe Melchiorre Sarto yagizwe umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi ku izina rya Papa Piyo X. kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Justin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa