skol
fortebet

Tariki ya 02 Kanama ba Einstein bandikiye Perezida wa USA ku bisasu byatwaye ubuzima bwa benshi

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 02 Kanama ni umunsi wa 214 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 151 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugera ku musozo, uyu munsi umaze kuba ari ku wa gatatu inshuro 56.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka 1776: Hashyizwe umukono ku masezerano ajyanye no gutangaza ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1918: Igihugu cy’u Buyapani cyatangaje ko kigiye gukura ingabo zacyo muri Siberia, nk’ikimenyetso cyo kuva mu ntambara ya mbere y’isi yose.
1918: Bwa (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 02 Kanama ni umunsi wa 214 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 151 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugera ku musozo, uyu munsi umaze kuba ari ku wa gatatu inshuro 56.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka
1776: Hashyizwe umukono ku masezerano ajyanye no gutangaza ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1918: Igihugu cy’u Buyapani cyatangaje ko kigiye gukura ingabo zacyo muri Siberia, nk’ikimenyetso cyo kuva mu ntambara ya mbere y’isi yose.

1918: Bwa mbere hatangiye gukorwa imyigaragambyo rusange mu gihugu cya Canada, ikaba yarabereye mu Mujyi wa Vancouver.

1939: Abahanga Albert Einstein na Leo Szilard bandikiye ibaruwa perezida wa Leta zunze ubumwe z’America Franklin D. Roosevelt, bamusaba gutangiza umushinga wa Manhattan wo gukora intwaro z’ubumara. Aha niho hakorewe ibisasu kirimbuzi byatewe ku migi ya Hiroshima na Nagasaki, maze imbaga igatikira. Umushinga waruyobowe na Leta zunze Ubumwe z’America zishigikiwe n’Ubwongereza ndetse na Canada. Umunyabugeni J. Robert Oppenheimer niwe waruyoboye laboratwari ya Los Alamos yakorewemo ibi bisasu.

1944: Hatangiye kwizihizwa umunsi mukuru wa Repubulika ya Macedonia.
1968: Umutingito utoroshye wibasiye agace ka Casiguran, Aurora, ndetse na Philippines, wahitanye abagera kuri magana abiri na mirongo irindwi, abarenga magana abiri barakomereka.

1980: Mu gihugu cy’u Butaliyani, ahitwa Bologna hategerwa gari ya moshi, haturikiye igisasu cya bombe kivugana abarenga mirongo inani, abandi Magana abiri barakomereka bikomeye.

1989: Umuryango w’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza(Commonwealth of Nations), wongeye kwakira igihugu cya Pakistan nyuma y’uko iki gihugu kisubiyeho kikagaragaza ukwishyira ukizana na demokarasi, cyari cyarahagaritswe mu mwaka w’1972.

1989: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sri Lanka zakoze ubwicanyi bwaguyemo abaturage b’i Tamil bagera kuri mirongo itandatu na bane, izi ngabo zakomokaga mu gihugu cy’u Buhinde.

1990: Ingabo za Iraqi zigabije ku ngufu igihugu cya Kuwait, iyi iba intandaro y’intambara yo mu kigobe(Gulf War).

2014: Abantu 146 barishwe abandi 114 basiga ubuzima mu iturika rya bombe hafi y’inganda mu mugi wa Shanghai.

Bamwe mu bavutse uyu munsi
1754: Pierre Charles L’Enfant, Umufaransa akaba n’Umunyamerika wari umuhanga mu gushushanya inyubako, wanashushanyije igishushanyo mbonera y’umugi wa Washington, D.C.

1923: Shimon Peres, umunyapolitiki ukomeye wo mu gihugu cya Israel, yabaye Minisitiri w’Intebe ndetse aba na Perezida wa Cyenda ku rutonde rw’abayoboye Israel.

1979: Reuben Kosgei, umukinnyi w’imikino ngororangingo yo gusiganwa ku maguru, ukomoka mu gihugu cya Kenya.

1989: Nacer Chadli, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bubiligi.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1566: Nostradamus, umufaransa wari umuhanga mu kumenya imigendere y’imibumbe iba mu isanzure akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

1923: Warren G. Harding, yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.
2007: Holden Roberto, ukomoka mu gihugu cya Angola, washinze kandi akayobora ishyaka rya FNLA (National Front for the Liberation of Angola).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa