skol
fortebet

Ubwoko bwasengaga Igikomangoma Philip bazakora ibirori byo kwakira roho ye

Yanditswe: Saturday 10, Apr 2021

Sponsored Ad

Ubwoko butuye ku kirwa cya Pacific bwasengaga igikomangoma Philip nk’imana buzategura imigenzo idasanzwe yo kumusezeraho mbere y’uko bohereza ubutumwa bwo kuyoboka Prince Charles.

Sponsored Ad

Abantu 700 batuye ku kirwa cya Tanna bamaze imyaka 50 bubaha ubwami bw’Ubwongereza ndetse nubwo ngo bataramenya ko Igikomangoma Philip cyatabarutse bazakora imigenzo idasanzwe yo kwakira roho ye.

Aba baturage benshi batuye mu cyaro cya Yaohnanen cyibera mu ishyamba aho benshi batagira itumanaho ndetse no kumenya amakuru biba bigoye.

Uwitwa Jean-Pascal Wahé,umushakashatsi muri Vanuatu Cultural Center,yabwiye The Sun Online dukesha iyi nkuru ko azasura aba baturage abamenyeshe urupfu rwa Prince Philip ndetse ngo yiteze ko bazakora imigenzo yo kumusezeraho ndetse ngo biteguye no kwakira roho ye ubwo izaba igarutse mu rugo aha Tanna.

Umuhanga mu kwiga ku buzima bw’abantu, Kirk Huffman,yavuze ko aba baturage barategura ikiriyo kidasanzwe cyo kumwunamira bakora imbyino zidasanzwe.

Ku munsi w’ejo nibwo Igikomangoma Philip, umugabo w’umwamikazi Elizabeth II, yatabarutse ku myaka 99, nk’uko byatangajwe na Buckingham Palace.

Philip yashakanye na Elizabeth mu 1947, imyaka itanu mbere y’uko aba umwamikazi.

Itangazo ry’ingoro y’umwamikazi (Buckingham Palace) ryavugaga riti: "Ni n’akababaro kenshi ko Umwamikazi yatangaje urupfu rw’umugabo we, Nyiricyubahiro Igikomangoma Philip, Duke wa Edinburgh.

"Nyiricyubahiro yatabarutse mu mahoro muri iki gitondo i Windsor Castle."

Itangazo ribika urupfu rwe rivuga ko "Umuryango w’Ibwami wifatanyije n’abantu ku isi mu kubura umwe mu bawo".





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa