skol
fortebet

Udushya dutanu twitezwe mu matora ya Perezida wa Zimbabwe asigaje iminsi ibarirwa ku ntoki

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Abarenga miliyoni 5 mu gihugu cya Zimbabwe tariki 30 Nyakanga 2018 bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika azarangwa n’ ibintu bitanu biyatandukanya n’ andi nkayo yayabanjirije.

Sponsored Ad

1.Ni yo matora ya Perezida atarimo Mugabe

Kuva mu mwaka w’ 1987 amatora ya Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe niwe wayatsindaga. Umwaka ushize Mugabe kuri ubu ufite imyaka 94 yakuwe ku butegetsi bw’ iki gihugu hakoreshejwe imbaraga za gisirikare ariko nta maraso amenetse kuko yashaka gushyira umugore we Grace Mugabe ku butegetsi. Mugabe yasimbuwe na Perezida Emmerson Mnangagwa bakomoka mu ishyaka rimwe rya Zanu PF.

2. Urupapuro rw’ itora rurerure

Kuba Robert Mugabe yaravuyeho byahaye benshi ipfa ryo gushaka ubutegetsi. Kuri iyi nshuro urupapuro rw’ itora ruriho abakandida 23.

Bamwe mu bahatanira itebe ya Perezida wa Zimbabwe bavuye mu mahanga bagaruka mu mukino wa politiki bisobanuye ko Mugabe yari atinyitse mu matora.

Abakandida bahabwa amahirwe kurusha abandi ni Emmerson Mnangagwa w’ ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi na Nelson Chamisa w’ ihuriro ry’ amashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi.

3. Amajwi ya baringa yarakumiriwe

Komisiyo y’ amatora izakoresha uburyo bw’ ikorabuhanga bwo kubarura abatoye irebeye ku bikumwe byabo ‘fingerprint ID system’ bivuze ko ntawe uzashobora gutora inshuro zirenze imwe.

Abiyandikishije kuri lisite y’ itora ni 5,635,706 bivuze ko bagabanyutseho 238,409 ugereranyije n’ abatoye muri 2013 nyamara abaturage bo bariyongera bisobanuye neza ko abandi bari banditse kuri lisiti y’ itora inshuro zirenze imwe.

4. Inyamaswa ziteye ubwoba ntizemewe

Komisiyo y’ amatora ya Zimbabwe ZEC yabujije abakandida gukoresha ku birango byabo ibinyamaswa biteye ubwoba byo mu migenzo ya gipfumu nyamara imbunda ziremewe.

Inyamaswa zitemewe n’ ibikoresho bitemewe ni ingwe, inzovu, intare, imbogo, griffon (mythical creature), igihunyira, urutoni, cobra, inkota, inkura, inshoka, urubyaro rwitwa ‘ The flame lily’ n’ ibindi.

Ngo impamvu izi nyamaswa zose n’ ibi bikoresho byabujijwe ku birango by’ abakandida ni uko bifitanye isano n’ imigenzo gakondo y’ Abanyazimbabwe bo hambere, urugero ngo inzoka n’ igihunyira byakoreshwaga cyane n’ abapfumu. The flame lily nayo yakuwe mu bimenyetso bishobora gukoreshwa mu birango by’ abakandida kuko ari ‘ururabyo rwa Zimbabwe’.

5. Kwirinda imbwirwahuhame zirwanya abatinganyi

Umuyobozi w’ abatinganyi muri Zimbabwe yavuze ko mu kwiyamamaza kw’ abakandida bashaka kuyobora Zimbabwe bazirinda gukoresha imvugo zirwanya abatinganyi. Muri Zimbabwe gushakana kw’ abahuje ibitsina ni icyaha gihanwa n’ amategeko. Mugabe akiri Perezida yavuze ko ubutinganyi atari ubunyafurika. Gusa ngo guha akato abatinganyi bituma hari serivise bahezwamo zirimo n’ ubuvuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa