skol
fortebet

Ukuri ku ifoto y’Ingagi yo mu birunga yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga yafotowe yaje mu bantu

Yanditswe: Thursday 23, Apr 2020

Sponsored Ad

Hirya no hino ku nkuta z’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda hakomeje gukwirarakwira ifoto y’ingagi iri mu mirima y’abantu bituma bamwe batekereza ko hari iyavuye mu birunga ikaza mu baturage.

Sponsored Ad

Bamwe baravuga ko ari ingagi zo muri pariki y’ibirunga mu Rwanda zatangiye kuyivamo ziza mu gice kibamo abantu kubera gahunda ya Guma mu rugo.

Abandi bo baratebya bavuga ko izi nyamaswa zidaheruka gusurwa n’abantu, kubera ingamba zo kurwanya coronavirus, ubu nazo zaba zaje kubasura ngo zimenye icyabaye.

Ukuri kw’iyi ngagi ni ukuhe?

Nkuko amakuru dukesha BBC abitangaza,iyi ni ifoto yatangajwe ejo kuwa gatatu ku rubuga rwa Facebook rw’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta kandi udaharanira inyungu witwa “Gorilla Doctors”.

Uyu muryango ukora ibikorwa byo kuvura ingagi zo mu misozi y’ibirunga bihuriweho n’u Rwanda, DR Congo na Uganda.

Watangaje iyi foto ku munsi w’ejo tariki 22/04 ku munsi mpuzamahanga wahariwe Isi.

Kuri iyi foto watanze ubutumwa buvuga ko “uzirikana ihuriro ry’imibereho risangiwe n’abantu, inyamaswa n’ibidukikije. Ko ubuzima bwa buri kimwe bugira ingaruka kuri byose”.

Uyu muryango usobanura ko kuri iyi foto hariho ingagi yitwa Byishimo yo mu muryango Igisha mu birunga byo ku ruhande rw’u Rwanda yafotowe mu 2019.

Kubera gahunda ya Guma mu rugo,mu minsi ishize,nibwo uyobora ba mukerarugendo muri pariki yitwa Kruger witwa Richard Sowry yarimo atembera,agwa ku muganda w’intare nyinshi ziryamiye mu muhanda niko kuzifotora amafoto yakwirakwiriye hirya no hino ku isi.

Kruger kimwe n’izindi pariki z’igihugu zarafunzwe kubera Coronavirus ariyo mpamvu imihanda yerekeza muri iyi pariki y’igihugu yahise yibera isenga ry’intare.

Ubwo Richard yarimo yerekeza kuri Orpen Rest Camp atwaye imodoka ye,yabonye izi ntare nyinshi ziryamye mu muhanda hasigaye metero 5.5 ngo azigereho niko kuzegera azifata amafoto akoresheje telefoni ye.

Nubwo yafashe umwanya munini afotora izi ntare,ntizigeze zihungabana ndetse ngo inyinshi zari zasinziriye ku buryo zitamenye ibiri kuba.

Yagize ati “Intare zimenyereye ko abntu bagenda mu modoka.Inyamaswa zose zitinya abantu iyo bari kugenda n’amaguru ariyo mpamvu iyo nkomeza kuzegera zitari gutuma nzegera.”

Uretse muri Afurika y’Epfo,Hirya no hino ku isi hagiye hagaragara amafoto y’inyamaswa zaje mu mijyi kubera kutabona abantu basabwe kuguma mu rugo.

Ibitekerezo

  • 90 %by’ibyanditswe kuri iyi nkuru ntaho bihuriye na title y’inkuru. kuva ku ngagi zo mu Rwanda ukajya ku ntare zo muri afrika y’epfo utavuze niba ifoto ari montage cg niba ari ukuri. Muba mwabuze ibyo mwandika cyangwa?

    Ndabona wowe wiyita umunyamakuru nta bunyamwuga bwawe, kuko icyo wise Title y’inkuru gihabanye kure nicyo abasomyi baza bakurikiye muri content ??? uragira uti: "Ukuri ku ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga"...Ubu se muri ubu busesenguzi ko wizaniyemo iby’Intare zo mu birunga ?? sha niba unakorera iki kinyamakuru, nasabaga ko batakongera kuguha amasezerano y’akazi ko gusesengura inkuru kuko usebeje umwuga.

    Subira kwishure wige journalisme ndakeka harumwaka wasimvye wishure

    Ibi niba ari uburyo bwo gucuruza muba mushaka, iki kinyamakuru cyanyu mukiduciyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa