skol
fortebet

Umubyinnyi w’imyaka 106 udakozwa ijambo ’ndashaje’

Yanditswe: Sunday 06, Jun 2021

Sponsored Ad

Ku myaka 106, Eileen Kramer asa nkaho ahubwo iki gihe ari bwo atangiye gukora.
Yandika inkuru buri munsi aho aba mu nzu yita ku bageze mu zabukuru yo mu mujyi wa Sydney muri Australia, agatangaza ibitabo, ndetse yitabiriye irushanwa rikomeye kurusha ayandi yose yo gusiga irangi yo muri iki gihugu.
Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo aba mu mahanga, Madamu Kramer yasubiye kuba mu mujyi avukamo wa Sydney ubwo yari afite imyaka 99.
Kuva ubwo, yafatanyije n’abahanzi batandukanye akora za (...)

Sponsored Ad

Ku myaka 106, Eileen Kramer asa nkaho ahubwo iki gihe ari bwo atangiye gukora.

Yandika inkuru buri munsi aho aba mu nzu yita ku bageze mu zabukuru yo mu mujyi wa Sydney muri Australia, agatangaza ibitabo, ndetse yitabiriye irushanwa rikomeye kurusha ayandi yose yo gusiga irangi yo muri iki gihugu.

Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo aba mu mahanga, Madamu Kramer yasubiye kuba mu mujyi avukamo wa Sydney ubwo yari afite imyaka 99.

Kuva ubwo, yafatanyije n’abahanzi batandukanye akora za videwo nyinshi zigaragaza impano ye y’ibanze kandi akunda kuva yabaho: kubyina.

Madamu Kramer aracyabyina - yizunguza mu buryo burimo kwigengesera ndetse rimwe na rimwe burimo no gukabya, ahanini akoresheje igice cyo hejuru cy’umubiri we. Mu myaka ya vuba aha ishize, yagiye ahanga n’imibyinire.

Yagize ati: "Kuva nagaruka i Sydney narakoze cyane - nabyinnye imbyino eshatu zikomeye muri NIDA [ikigo cy’igihugu cy’ubugeni/ubuhanzi] ndetse no mu nzu z’ibitaramo zigenga".

Ari imbere y’inzu abamo, yagize ati: "Nitabiriye amaserukiramuco abiri akomeye yo kubyina mu mujyi wa Adelaide na Brisbane, nagaragaye muri filime, nseruka mu bitaramo bito byinshi, nanditse ibitabo bitatu, none uyu munsi ndimo gufata akaruhuko nganira nawe!"

Ikintu abazwa kenshi ni aho akura izo mbaraga zose - ndetse niba hari ibanga abitse rituma umuntu ashobora kubyina mu myaka y’izabukuru.

Igisubizo cye ni uko mu magambo akoresha adakozwa ijambo "ndashaje" n’"izabukuru". Nyuma mu kiganiro cyacu, yaranyihanangirije ku kuba nakoresheje ayo magambo.

Ati: "Ndavuga nti: Sinshaje, ahubwo hano [ku isi] mpamaze igihe kirekire kandi nahigiye ibintu bimwe na bimwe muri icyo gihe".

"Siniyumvisha ukuntu abantu bavuga ngo ukwiye kwiyumva [aho imbaraga zigeze] igihe ushaje. Uburyo nitwaramo iyo nkora ibintu ni nk’uburyo nitwaragamo nkiri umwana".

Madamu Kramer aracyasigaje videwo nkeya kugira ngo filime ye yuzure, hanyuma inonosorwe ubundi ishyirwemo n’umuziki.

Hagati aho, nk’umukuru w’inzu ye bwite itangaza ibitabo yitwa Basic Shapes, mu mpera y’uyu mwaka ni bwo azasohora igitabo cye kijyanye n’ikorwa ry’iyo filime.

Kuva yagera mu kigero cy’imyaka 100, yatangaje inkuru ngufi ziri hamwe (collection), mu gitabo yise ’Elephants and Other Stories’.

Gahunda za guma mu rugo nta cyo zamuhungabanyijeho.

Ati: "Covid nta kintu na gito yigeze imbwira [impungabanyaho]. Sinigeze numva nigunze cyangwa ndi mu kato - iyo wandika, bihinduka mugenzi wawe".

Madamu Kramer yabaye icyamamare ukuntu mu gace atuyemo ka Elizabeth Bay.

Inshuti babyinana zamuteguriye umunsi mukuru hanze y’inzu ye ubwo yuzuzaga imyaka 106 mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Ati: "Naratunguwe, narishimye cyane - byankoze ku mutima..."

Madamu Kramer yavukiye mu gace ka Mosman Bay muri Sydney, yiga amasomo yo kubyina, atangira kuzenguruka muri Australia akora ibitaramo mu gihe cy’imyaka icumi.

Nyuma ajya mu Buhinde, aba n’i Paris mu Bufaransa ndetse n’i New York muri Amerika - aho yabaye kugeza yujuje imyaka 99.

Madamu Kramer avuga ko "nta na rimwe nigeze nshishikarira kurwara nkuko bamwe babigenza", yongeraho ati:

"Nta kinini na kimwe mfata usibye bimwe [ibinini] by’intungamubiri nandikirwa na muganga".

Akivuga ibyo, umuntu yakomanze ku muryango, arogoya ikiganiro cyacu - ni gahunda yo gukingirwa Covid.

Ati: "Ndufitiye [urukingo] ubwoba!"

"Ariko ruzakomeza kundinda kurwara".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa