skol
fortebet

Umucamanza yateje impaka kubera ibyo yakoreye mu ngoro y’urukiko

Yanditswe: Friday 22, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umucamanza wo muri Colombia yishyize mu bibazo bikomeye nyuma y’amashusho yagiye hanze arimo kubyinana n’umugabo w’ibigango wambaye ubusa hejuru mu ngoro y’urukiko.

Sponsored Ad

Vivian Polanía yafashwe amashusho yicaye ku ntebe, aseka, ubwo uyu mugabo yamubyiniraga hejuru bari mu rukiko rw’ubutabera i Cúcuta, mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bwa Bogota, muri Colombia.

Uyu mugabo agaragara kandi agaburira uyu mucamanza ibyokurya bifite ishusho nk’iy’igitsina.

Iyi videwo yateje impaka bituma abanyamategeko n’abandi bayobozi ba Leta bamamagana uyu mugore kuko bavugaga ko inkiko “zidashobora guhinduka amazu yo kubyiniramo ikimansuro."

Icyakora, uyu mucamanza ashimangira ko ibikorwa bye ntacyo bitwaye kuko ibi birori byabaye nyuma y’amasaha y’akazi.

Aganira n’ibitangazamakuru byaho, Polanía - wiyishyuye iki kiirori ubwe - yagize ati: “Twatumiwe mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe urukundo n’ubucuti, byiswe ’ibirori by’amabara’. Buri rukiko rwagombaga gukora udushya mu kwakira abantu, sinkeka ko ari videwo yerekana imibonano mpuzabitsina, twishimye gusa. ”

Ntabwo aribwo bwa mbere Polanía ateje impaka. Umwaka ushize, yahagaritswe amezi atatu nyuma yo kugaragara yambaye ubusa hejuru kandi anywa itabi mu gihe cy’iburanisha ryakorerwaga ku buhanga bwa videwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa